AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Irebere ishusho y’abantu 15 b’ibyamamare nyarwanda bakiri bato - Amafoto

Irebere ishusho y’abantu 15 b’ibyamamare nyarwanda bakiri bato - Amafoto
18-08-2016 saa 11:22' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 75805 | Ibitekerezo 16

Benshi mu byamamare tubamenya ari bakuru, akenshi wanareba amafoto y’uko yahoze asa ukabona bitandukanye n’uko ubu ameze. Muri iyi nkuru, turabagezaho urutonde rw’abanyarwanda 15 b’ibyamamare n’amafoto yabo yo mu bwana.

1. Dominic Nic

Umuhanzi Ashimwe Dominique azwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana nka Dominic Nic, indirimbo nka Ashimwe, Nemerewe kwinjira n’izindi zikaba ziri muri nyinshi azwiho.

2. Dennis Nsanzamahoro (Rwasa)

Umukinnyi akaba n’umwanditsi w’amafilime, Dennis Nsanzamahoro uzwi nka Rwasa, nawe ni umwe mu banyarwanda b’ibyamamare bamaze kubaka amateka akomeye muri sinema nyarwanda na sinema yo mu karere.

3. Young Grace

Abayizera Marie Grace, ni umuhanzikazi w’umunyarwandakazi ukora muzika mu njyana ya Hip Hop, akaba ari umwe mu bakobwa bigaragaza cyane muri iyi njyana.

4. Bruce Melodie

Itahiwacu Bruce, ni umwe mu bahanzi b’abahanga mu kuririmba mu njyana ya RNB, akaba n’umwe mu bagira ijwi ryiza ry’umwimerere. Kuri iyi foto, Melodie ni uhera iburyo.

5. Christopher

Muneza Christopher uzwi muri muzika nyarwanda nka Christopher, ni umwe mu bahanzi nyarwanda bakunzwe kandi bafite ubuhanga mu kuririmba cyane cyane mu njyana ya RnB.

6. Miss Kundwa Doriane

Kundwa Doriane, ni Nyampinga w’u Rwanda wa gatanu mu mateka y’u Rwanda, akaba yarambitswe iri kamba mu mwaka wa 2015.

7. Miss Joannah

Bagwire Keza Joannah, ni umwe mu bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda 2015 ndetse yanambitswe ikamba rya Miss Heritage 2015 ajya no guhagararira u Rwanda mu mahanga kuri uyu mwanya ku rwego mpuzamahanga.

8. Miss Balbine

Miss Mutoni Balbine, yambitswe ikamba rya Miss High School 2014, muri 2015 ahatanira ikamba rya Miss Rwanda birangira abaye igisonga cya gatatu naho muri 2016 arongera arahatana ariko ntiyatsinda. Uyu kandi yanabaye umunyamakuru kuri Radio 10.

9. Princess Priscillah

Umuratwa Priscille uzwi muri muzika nyarwanda nka Pincess Priscillah, ni umuhanzikazi ukorera muzika muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho akurikirana amasomo ye. Azwi mu ndirimbo nka Icyo mbarusha, nka Paradizo yakoranye na Meddy n’izindi. Kuri iyi foto, Priscillah ni uhera iburyo.

10 & 11. Safi Madiba na Queen Cha

Safi Niyibikora, ni umwe mu basore batatu bagize itsinda rya Urban Boys riherutse kwegukana igikombe cya Primus Guma Guma Super Star. Queen Cha nawe ni umuhanzikazi nyarwanda uririmba mu njyana ya RnB, ubusanzwe yitwa Mugemana Yvonne akaba ari mubyara wa Safi. Kuri iyi foto ni babiri begeranye iburyo.

12. Paccy

Uzabumwana Pacifique, umuhanzikazi wamamaye muri muzika nyarwanda nka Oda Paccy, ni umwe mu bakobwa b’abahanga cyane by’umwihariko mu njyana ya Hip Hop, dore ko benshi badatinya no kumwita umwamikazi wa Hip Hop mu Rwanda.

13 & 14. The Ben na Emmy

Mugisha Benjamin uzwi muri muzika nyarwanda nka The Ben, ni umusore w’umuhanzi nyarwanda ukundwa na benshi, wamamaye mu ndirimbo nyinshi ziri mu njyana ya RnB. Nsengiyumva Emmanuel nawe ni umuhanzi nyarwanda mu njyana ya RnB uzwi muri muzika nka Emmy. Aba bombi ubu bibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aha kuri iyi foto ni mu myaka ishize ubwo bari bagitangira muzika.

15. Lion Imanzi

Rene Maurice Habamenshi uzwi cyane ku izina Lion Imanzi, ni umuhanzi, umucuranzi mu njyana ya Raggea akaba na MC (Master of Ceremony) mu bitaramo bikomeye, hakiyongeraho no kuba yaragiye aba umukemurampaka mu marushanwa ya muzika. Uyu mugabo yakoze akunda kuririmba ndetse yari n’umuhereza mu kiliziya akiri umwana.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 16
-xxxx- Kuya 3-05-2020

Lion manzi kbs burigiheðŸ‘

Nshimiyimana Kuya 2-05-2020

Abahanzi nyarwanda nibakomereze aho barashoboye ryose ndumufana wa bruce merod

Mahatma Kuya 6-03-2018

Kombona Theben c arinzobe cyane kuriyo foto
Ewana priscillah yarabivukanye kbx

JOJO-LEE Kuya 19-06-2017

OMG !!!!!!!!!!!!!

Ndabona bose ari ba bavakure kabxa !!!!! Always think ahead for better determination, Imagine Pacy !!!! The ben LOLLLLLLLLLLLLLLL

Kiwi Kuya 16-04-2017

Sha ndabona safi ari madiba kuva kera pe

david Kuya 23-01-2017

Ndabona ari neza kwa paccy da !

keppla Kuya 18-01-2017

the ben yari afite rugagi ya kaki icira ubuyi, ndayibuka rwose mwifoto ye akiri umwana niyo yagombaga gutanga ! kandi yakundaga kurya imyembe igashokera kumupira yambaraga warufite ijosi rinini

bingwa Kuya 28-12-2016

Mwibagiwe kongeraho ko Lion Imanzi yari na acrobate muri team ya College St Andre yigagamo

alex Kuya 14-12-2016

sawa kabisa ndemeye mwakoze akantu keza keep it up

alex Kuya 14-12-2016

sawa kabisa ndemeye mwakoze akantu keza keep it up

alex Kuya 14-12-2016

sawa kabisa ndemeye mwakoze akantu keza keep it up

hhhj Kuya 26-08-2016

Joanna niwe cyuki kuv kera wenyine hamwe na doriane

Juvens Kuya 21-08-2016

Kondeba M.MUTESI Yaricyukikuva Cyerara

Gakwego Kuya 19-08-2016

ndebera nkuriya mu miss ngo 1997 ?mpaka 2016 !ubuse nkuyu bamugira miss gute ntana mateka ya mbere yintambara yabonye ?

a Kuya 18-08-2016

ko mwakuyeho cya gikweto cya the Ben se ?

FATIRISIGAYE JEAN BAPTIST Kuya 18-08-2016

abato ntibacike intege ni ugukora cyane nanjye nzakomeza nkore wenda ejo ni njyewe.

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA