AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Batawe muri yombi nyuma yo gufotorwa basambanira ku muhanda ku manywa y’ihangu

Batawe muri yombi nyuma yo gufotorwa basambanira ku muhanda ku manywa y’ihangu
4-11-2021 saa 10:22' | By Editor | Yasomwe n'abantu 8079 | Ibitekerezo

Umusore witwa Hafashimana Paskari usanzwe ari umunyonzi n’umukobwa witwa Muhawenimana Mukamulenzi Claudine batawe muri yombi na Polisi yo muri Uganda nyuma yo kugaragara mu mashusho bafashwe basambanira ku muhanda wo mu gace kamwe ko muri kiriya Gihugu.

Aba bombi bafashwe amashusho bari kwirwanaho mu muhanda ubwo uriya Hafashimana Paskari usanzwe atwara abagenzi n’imizigo ku igare, yariparikaga mu muhanda ubundi we na Claune bakaryikinga bagasambana.

Aba bombi ngo bakoreye kiriya gikorwa cy’abantu bakuru mu muhanda wa Kisoro kuri uyu wa Kabiri tariki 02 Ugushyingo 2021.

Amashusho yafashwe aba bombi basambanira mu muhanda, agaragaza ko hari ku manywa y’ihangu nubwo akavura kari kamaze kugwa ariko abantu baratambukaga mu gihe abandi bo bari bibereye mu byabo batwawe.

Claudine amaze kugera kuri kasho ya Polisi yavuze ko we na Paskari basambanye babyumvikanyeho dore ko ngo basanzwe banaturanye.

Uyu mukobwa usanzwe acuruza avoka, yavuze ko Paskari yari yamwemereye kumwishyura ibihumbi 5 by’amashilingi ya Uganda agera mu 1 000Frw.

Umuvugizi wa Polisi yo mu gace ka Kigezi muri Uganda, Elly Mate, yavuze ko Hafashimana Paskari asanzwe atuye mu gace kitwa Rwaramba mu gihe Claudine we atuye ahitwa Nyakinama.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA