AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Burundi : Perezida Ndayishimiye yatanze itegeko rikarishye nyuma y’igitero cya RED Tabara

Burundi : Perezida Ndayishimiye yatanze itegeko rikarishye nyuma y’igitero cya RED Tabara
24-12-2023 saa 05:59' | By Editor | Yasomwe n'abantu 2146 | Ibitekerezo

Nyuma y’uko umutwe wa RED Tabara ugabye igitero muri Zone ya Gatumba mu Burundi, mu gace gahana imbibi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ukivugana abantu 20, Perezira Evariste Ndayishimiye yategetse ko abagabye iki gitero bahigwa bukware.

Iki gitero cyagabwe mu ijoro ryo ku ya 22 Ukuboza, aho uyu mutwe usanzwe urwanya ubutegetsi bw’u Burundi, wagiye mu gace ka Vugizi, ukivugana abiganjemo abaturage.

Guverinoma y’u Burundi yari yemeje ko uyu mutwe wagabye iki gitero nk’uko bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’ibiro by’Umunyamabanga Mukuru wa leta.

Iri tangazo ryagiraga riti “Mu ijoro ryo ku wa 22 Ukuboza 2023, ahagana saa mbiri n’iminota 40 (20h 40min) muri zone ya Gatumba, Komine Mutimbuzi, Segiteri Vugizo, hafi y’umupaka wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, habaye igitero cy’iterabwoba.”

Iri tangazo kandi ryavugaga ko iki gitero cyaguyemo abantu 20 barimo abana 12, abagore batatu n’abagabo batanu barimo umupolisi umwe wageragezaga gutabara.

Uyu mutwe kandi na wo waje kwigamba ko ari wo wagabye iki gitero, ukivugana abarimo abasirikare b’u Burundi icyenda ndetse n’umupolisi umwe, ndetse ukaba wafashe zimwe mu ntwaro z’abo basirikare.

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yihanganishije abagizweho ingaruka n’iki gitero by’umwihariko imiryango yaburiyemo abayo.

Yaboneyeho kandi gusaba inzego z’umutekano guhiga bukware abagabye iki gitero, kandi bakamururwa.

Yagize ati “Dusabye abashinzwe umutekano guhashya no kwirukana burundu izo nkozi z’ibibi zitagira icyo zubaha, zica abana n’ababyeyi, zigatoba amahoro twabonye tuyanyotewe.”

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA