AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Perezida Macron ashobora gusura u Rwanda mu bihe byo Kwibuka

Perezida Macron ashobora gusura u Rwanda mu bihe byo Kwibuka
23-02-2021 saa 09:33' | By Editor | Yasomwe n'abantu 2822 | Ibitekerezo

Ikinyamakuru Jeune Afrique cyanditse ko Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa azasura u Rwanda hagati ya Mata na Gicurasi mu gihe u Rwanda ruzaba ruri mu minsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iki kinyamakuru kivuga ko amakuru gifite yemeza ko Perezida Emmanuel Macron azagirira uruzinduko mu Rwanda mu gihe kiri hagati y’ariya mezi bikazaterwa n’uko icyorezo cya COVID-19 kizaba kimeze.

Gusa nta rwego haba ku ruhande rwa Guverinoma y’u Rwanda cyangwa u Bufaransa rwari rwatangaza aya makuru.

Mu kwezi k’Ukuboza, Perezida Emmanuel Macron yari yaciye amarenga iby’uru ruzinduko ubwo yaganiraga na Jeune Afrique, agatangaza ko ateganya kujya mu bihugu byo muri Africa nka Africa y’Epfo, Angola ndetse n’u Rwanda azasura muri uyu mwaka wa 2021.

Perezida Emmanuel Macro kuva yatorwa, umubano w’Igihugu cye n’u Rwanda wagiye ugaragaza kuzahuka dore ko igihugu cye gishinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Ubuyobozi bwamubanjirije bwakunze kwinangira kwemera uruhare rwa kiriya gihugu muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse bamwe mu babugize bakaba baragiye barangwa n’imvugo n’ibikorwa bipfobya iyi Jenoside.

Muri 2019 ubwo u Rwanda rwibukuga ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, Guverinoma y’u Rwanda yatumiye Perezida Emmanuel Macro ariko icyo gihe ntiyabashije kuza gusa yohereje itsinda rimuhagarariye ryari riyobowe na Depite Hervé Berville ufite inkomoko mu Rwanda.

Emmanuel Macron muri uriya mwaka kandi yashyizeho ko tariki 07 Mata, muri kiriya gihugu ari umunsi wo kwibukaho Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Perezida Emmanuel Macron yanashyizeho itsinda ry’impuguke rishinzwe gucukumbura uruhare rw’Igihugu cye muri Jenoside yakorewe Abatutsi rwakunze kuvugwa.

Perezida Paul Kagame uheruka gusura Bufaransa muri 2018, yakunze kuvuga ko kuva mugenzi Emmanuel Macron yayobora kiriya gihugu, yagaragaje ubushake bwo kuzahura umubano kubera ibikorwa yagiye akora birimo byatumye uyu mubano utera intambwe.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA