AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umukobwa ufite ubwoya budasanzwe yiyemeje kubutereka bugashokonkora - Amafoto

Umukobwa ufite ubwoya budasanzwe yiyemeje kubutereka bugashokonkora - Amafoto
14-06-2016 saa 09:20' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 12039 | Ibitekerezo 5

Rose Geil ni umukobwa w’imyaka 39 y’amavuko, watangiye kubona ko afite ubwanwa n’ubundi bwoya budasanzwe ubwo yari afite imyaka 13 gusa y’amavuko. Akomoka muri Oregon muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Nyuma yo kubona ko guhora yogosha ubwanwa n’ubwoya afite bimuhenda cyane, yiyemeje kubutereka bugashokonkora.

Nk’uko inkuru dukesha ikinyamakuru Daily Mail ibivuga, Rose yatangiye kubona ubwoya budasanzwe ku mubiri we ubwo yari amaze kuba agakumi, mu gihe gito bukwira umubiri wose ndetse bugera no ku kananwa, bukwira isura yose ndetse n’ubwanwa buruta ubwo abagabo basanzwe bagira, nyamara we ari umukobwa.

Kubera ubwanwa afite, hari uwamwitegereza akagirango ni umugabo.

Akiri muto yumvaga ntacyo bimutwaye, ariko uko yagendaga akura byamuteraga ipfunwe, akumva ko afite ubusembwa ku mubiri we. Ubwo yabaga ari ku ishuri, yageragezaga guhisha ubwoya afite ngo inshuti ze zitabimenya, akambara mu buryo bwamufashaga kutaragaragaza iyi miterere idasanzwe y’umubiri we.

Ubu bwanwa n’ubwoya bwa Rose, bikura vuba cyane kuburyo byajyaga bimusaba kogosha buri gihe ngo budashokonkora. Nyamara imiti yakoreshaga mu kwiyogosha, yari ihenze cyane kandi bikanamurya mu gihe yabaga yiyogoshe.

Aya ni amafoto yifotoje mu gihe yabaga yogoshe ubwana bwe yabumazeho.

Kugirango akundane n’abasore, byamusabye kujya yemera kwerekana umubiri we, ndetse mu myaka hagati ya 20 na 30 aza kujya abasha kubona abasore bamwumva bakamukunda uko ari.

Igihe cyaje kugera, ariyakira yiyemeza kutongera kwihisha ndetse no kogosha ubwoya n’ubwanwa bwe arabihagarika, arabureka burashokonkora. Ibi avuga ko byatumye arushaho kugira ishema ry’uko ateye ndetse no kwigirira icyizere.

Nyuma yaje gufata icyemezo cyo kureka ubwanwa n’ubwoya bwe bugashokonkora.

Rose ati : "Kureka ubwoya n’ubwanwa bwanjye bugakura, byatumye ndushaho kwigirira icyizere. Numva bumbereye, kandi mbere numvaga ndi mubi cyane. Ubu numva mfite ishema rihebuje ry’uko nteye. Inshuti n’abo mu muryango wanjye baranshyigikira cyane, ndetse ntibumva ukuntu mbere byanteraga ipfunwe. Abantu ku muhanda baba banyitegereza cyane, hari abaza bashaka ko duhura ngo dusuhuzanye, bakambwira ko ndi intwari kuba narigiriye icyizere ngaterwa ishema n’uko ndi."

Rose avuga ko abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga bamwishimira cyane, hakaba n’abamusaba ko bazabana, abandi bakamuha amatike y’indege ngo azabasure. Avuga kandi ko hari n’abamusabye ko yajya yifotoza amafoto akayagurisha.

Rose akomeza agira ati : "Nta pfunwe ntewe n’umubiri wanjye, nishimira uko nteye kandi nterwa ishema n’uburyo abantu banyishimira. Nyuma y’igihe kirekire, narashyize nkunda uwo ndi we."


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 5
Josee Kuya 17-09-2016

Ndabona nanjye asa nabagabo kabisa !

Habineza Kuya 6-09-2016

Ntamukobwa ugira bene ariya maguru nubwo yagiramabipe biba bitanduKanye ntibakatubeshye uriya numugabo niriya sura siyumukobwa cg umugore

mato Kuya 17-06-2016

Nikigabo kabisa

bizimungu sostene Kuya 15-06-2016

Ndabona arumugabo pe

gg Kuya 14-06-2016

Ariko nubundi nuko muducanze aya ni amafoto abiri tu kuko hamwe numukobwa ahandi numugabo

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA