Mu buzima busanzwe bwa buri munsi, hari tujya tubona cyangwa dutekereza ibintu uko bitari, bitewe ahanini n’icyo amaso cyangwa intekerezo zacu zerekejeho mbere, tutarabanza gushishoza no kubanza kugira amakenga. No mu mafoto burya bibaho, ushobora gushiduka werekeje umutima ku bindi bintu bihabanye n’ibintu nyakuri biri ku ifoto ureba imbere yawe.
Ikinyamakuru Daily Mail, cyakusanyije amafoto yafashwe mu bihe bitandukanye, nawe ushobora kureba ugahita utekereza ibindi ndetse ugatangira kwibaza impamvu nk’umuntu yifotoje akora ibiteye isoni, nyamara washishoza neza ugasanga watekereje ibihabanye kure n’ukuri nyako.
Muri aya mafoto, itegereze ubanze useke hanyuma urebe neza igisobanuro cy’ibiri ku ifoto mu by’ukuri, biraza kurangira nawe wisetse...
Ushobora kwibaza ikiri hagati y’aya maguru hasi ugatekereza ibindi, kuko utabonye ko yahinnye amaguru biriya bikaba ari ibirenge yafatishije kuri uriya mugozi w’icyatsi...
Uyu musifuzi wijya kure nta kindi kintu kiri imbere ye, kuriya ni ukuboko kwe ko ku ruhande rwo hirya
Yego aba bageni baryohewe n’ibihe byiza barimo, ariko nawe wibona ibitari byo, hariya hagati ni ukuboko k’umugeni ufashe umugabo we
Uyu musore arimo kwitemberera rwose yambaye ikabutura, nta cyamubayeho kindi ahubwo uriya ni undi mugabo wunamye hakurya...
Ushobora guhubuka ukabeshyera aba bakobwa ko barimo gukora ibiteye isoni... Aka kaboko ntikari hagati y’amaguru y’uwambaye umupira w’icyatsi, ahubwo ufite imisatsi y’umukara yifatiye ku kaguru ke, aya mugenzi we ari hirya ku ruhande
Ntiwibeshye ko uyu mukobwa yambaye ubusa cyangwa ko biriya ureba ari igice cy’inyuma cy’umubiri we... Reba neza ni uwo musore wahinnye akaboko ke inyuma y’uyu mukobwa
Urabe utabeshyeye uyu mukobwa ko yambaye umwenda wacitse umwambika ubusa, kariya na agakapu gasa kuriya ahekanye n’isakoshi
Aha ho biri amahire ubwo utiboneye ibindi, ukaba ubona ko ari ingurube eshatu zirimo kwisangirira
NIBA BYOSE WARI WABIBONYE UKO BIRI, WISENGERERE UREBA NEZA RWOSE !
uretse ubuhumyi cg gutekereza ibyo umuntu akunda ni iki gitangaje cg kitagaragara koko !!!!