AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ingengabihe ya Shampiyona y’u Rwanda ya 2022/23

Ingengabihe ya Shampiyona y’u Rwanda ya 2022/23
19-07-2022 saa 06:08' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 2414 | Ibitekerezo

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 18 Nyakanga 2022, nibwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (Ferwafa), ryatangaje ingengabihe ya Shampiona y’u Rwanda (Primus National League) 2022/2023.

Hari hashize iminsi mike habaye inama ihuza abayobozi b’amakipe akina mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri mu Rwanda aho bari batangarijwe ko ingengabihe izajya ahagaragara mu gihe gito.

Biteganyijwe ko umwaka w’imikino ugomba gutangira tariki ya 14 Kanama 2022 hakinwa umukino uzahuza amakipe yitwaye neza (Super Cup) ari yo APR FC na As Kigali.

Imikino ya Shampiyona yo izatangira ku wa Gatanu tariki ya 19 Kanama.

Kuri iyi ngengabihe kandi hagaragaraho imikino ya shampiyona ndetse n’ibiruhuko bigendeye ku mikino mpuzamahanga.

Imikino yo kwishyura izatangira tariki ya 5 Gashyantare 2023 isozwe tariki ya 28 Kamena 2023.

Igikombe cy’amahoro kizatangira tariki ya 6 Ukwakira 2022 mu gihe umukino wo kwishyura muri iki gikombe uzaba tariki ya 21 Gicurasi 2023.

FERWAFA ibinyujije kuri Twitter yagize iti “Iyi ni ingengabihe ya Primus National League 2023/2023. Uko amakipe azahura bizatangazwa mu gihe cya vuba.”

Amakipe atandukanye ari kugura no gusinyisha amasezerano abakinnyi batandukanye mu rwego rwo kwitegura iyi shampiyona izatangira mu gihe cya vuba.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA