AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Amafoto menshi agaragaza urukundo n’urugwiro bya Perezida Kagame n’umufasha we

Amafoto menshi agaragaza urukundo n’urugwiro bya Perezida Kagame n’umufasha we
22-07-2016 saa 06:14' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 29283 | Ibitekerezo 9

Guseka no kumwenyura, ni bimwe mu bigaragariza ubikorerwa urukundo n’urugwiro by’ubikora, ariko bikaba akarusho iyo bikorewe umwana, usheshe akanguhe cyangwa umuntu utishoboye mu bundi buryo, kuko bimugaragariza ko yitaweho kandi akunzwe. Kwereka umuntu ko umwishimiye, nabwo ni ururimi n’ufite ubumuga bwo kumva yabasha gusobanukirwa. Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame n’umufasha we Jeannette Kagame, ibi ni umwihariko wagiye ubaranga kuva cyera.

Uburyo imiyoborere ya Perezida Paul Kagame igenda ishimwa cyane haba mu Rwanda no mu mahanga, bishingira ahanini ku kuba yita ku kuzamura abari barasigaye inyuma. Gahunda ziteza imbere abagore, izizamura imibereho rusange y’abanyarwanda hibandwa cyane ku batishoboye ndetse n’izikangurira abana n’urubyiruko kwitinyuka bakihesha agaciro bategura ejo habo hazaza, ni bimwe mu byo Perezida Kagame aca hirya, umufasha we Jeannette Kagame nawe agaca hino bagafatanya guhesha abatari bacye akanyamuneza, aho usanga n’urenganye yumva ko Umukuru w’igihugu ari we utarenganya uzamurenganura.

Muri iyi nkuru, urabasha kwibonera amafoto yo mu bihe bitandukanye, agaragaza urukundo n’urugwiro bikunda kuranga Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame n’umufasha we Jeannette Kagame imbere ya rubanda.

Uyu musaza witwa Rutayisire wo mu Ruhango yatangaje ko yifuza gupfa amaze kwibonera Perezida Kagame, bidatinze Perezida amutumira iwe n’umugore we baraganira

Urugwiro Perezida Paul Kagame yeretse abanyeshuri bo muri Kaminuza i Huye rwarabanyuze

Ubwo Perezida Kagame n’umufasha we bajyaga i Gicumbi mu birori byo kwizihiza umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 21

Aha Perezida Kagame yari yagiriye uruzinduko mu karere ka Rusizi

Perezida Kagame n’umufasha we mu birori bya Rwanda Day muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 9
Nkuranga Kuya 7-07-2017

Ndabakunda vyaneeeee

divine Kuya 22-02-2017

ndabakunda weeeee,muri abanyarugwiro pe,Jeanette kagame nimwiza agira umutima mwiza ntiyirata,n’umugore wicyitegererezo.ikinshimisha kurutaho twizihiriza rimwe isabukuru yamavuko,Le 10/08

Grace Kuya 9-01-2017

Ntagushidikanya twaguhawe ni imana ubwiza bwawe ni ibikorwa wakoze ni indashyikirwa

mahoro Kuya 26-12-2016

umva nanjye nifuza kubabona peeeee ! nkabahobera turi kumwe nkabashimira ubutwari bayoborana igihugu cyacu.aba nibo bakozi b’Imana ureke ababyiyitirira tukabaha amaturo.Nzabagwa inyuma peeeeee

maniraguha jeandamual bakunzekwita akazinaka kkidume Kuya 23-09-2016

Jye mbifuriza umugishya nokuyoboraneza oyeeeeoyeee

-xxxx- Kuya 4-08-2016

jye ndabakunda cyane.Imana ikomeze ibaturindire.aho ngeze ubu nukubera Bo.

honorable yvan Kuya 23-07-2016

tunejejwe nurugwiro nyakubahwa kagame afitiye abanyarwanda "dore umushumba mwiza wita kuntamaze"

yego Kuya 22-07-2016

Bigaragaraza Ubuntu bafite. Imana ijye ibagenda imbere muri byose, ibadukomereze ibihe byose. Erega u Rwanda rwacu rufite amahirwe kuko tuyobowe n’umuntu nyamuntu !!!
Perezida wacu Imana izaguhe kuramba uhore utwiyoborera maze u Rwanda rwacu n’abanyarwanda dukomeze dutere imbere

emmy Kuya 22-07-2016

murebe sha ukuntu Yuri mumunyenga na HE na madamu weeeeee ndabemera pee gusa nifuza kuzajya kubasura bakampa icyerekezo gisumbye kucyo nifuza kuko nicara mbarota niyo bansinyira orthography najya nayiseguza kubera Imana Paul Kagame weeeeeeeeeee oyeeeeee genda warakoze pe eeeeee. kuba narize wabimfashijemo ndi umurezi mwiza kuko nange mwandeze asante papa

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA