AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

CANAL+ na Rayon Sports bongereye amasezerano y’ubufatanye

CANAL+ na Rayon Sports bongereye amasezerano y’ubufatanye
30-06-2022 saa 12:56' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 745 | Ibitekerezo

Sosiyete icuruza amashusho, CANAL+ hamwe n’ikipe ya Rayon Sports FC bongereye amasezerano y’imikoranire ndetse n’ubufatanye mu bikorwa byo guteza imbere impande zombi.

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa kane tariki 30 Kamena 2022 ku cyicaro cya CANAL+ RWANDA. Ikipe ya Rayon Sports yari ihagarariwe umuyobozi wayo, UWAYEZU Jean Fidele, mu gihe ku ruhande rwa CANAL+ yari ihagarariwe n’umuyobozi mukuru, Sophie TCHATCHOUA.

Nubwo hatatangajwe agaciro mu bijyanye n’amafaranga, aya masezerano azamara igihe cy’umwaka, ndetse impande zombi zashimangiye ko biteguye gukorana mu gihe kirekire.

Umuyobozi wa CANAL+ RWANDA, Sophie TCHATCHOUA yavuze ko gukorana na Rayon Sports byagiye bigira ingaruka nziza ku ruhande rwa CANAL+ ndetse avuga ko yizeye nta kabuza no mu myaka iri imbere umusaruro uzakomeza kwiyongera.

Yagize ati “Twishimiye kongera gukorana na Rayon Sports. CANAL+ ifite intego yo guteza imbere siporo mu Rwanda, bityo gukorana n’umuryango wa Gikundiro n’imwe mu nzira zizadufasha kugera kuri iyi ntego. Nubwo amasezerano ari ay’umwaka umwe, twizeye kuzakomeza gukorana mu gihe kirekire.”

Umuyobozi wa Rayon Sports, UWAYEZU Jean Fidele, nawe yavuze ko bizeye gukomeza gukorana na CANAL+ ndetse ashimangira ko nk’ikipe bizeye kuzarushaho gukomeza kuzamura ibikorwa CANAL+ nk’umuterankunga w’ingenzi.

Ati “Tuzakomeza kwamamaza ibikorwa bya CANAL+ binyuze ku myambaro y’ikipe, ku bibuga bizajya biberaho imikino yacu, ku mbuga nkoranyambaga ndetse tuzajya dutemberana hirya no hino mu gihugu kugira ngo turusheho kubwira abafana ba Rayon Sports ibyiza bya CANAL+.”

Bwa mbere CANAL+ na Rayon Sports basinyana amasezerano byari tariki 11/11/2021, aho iyi kipe yambara ikabutura iriho ikirango cya CANAL+, mu gihe ku ruhande rwa CANAL+ naho itanga ibikoresho ku bakinnyi n’abandi bakozi bose ba Rayon Sports, birimo ifatabuguzi ry’umwaka ryo kureba amashene yose ya CANAL+


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA