AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umukinnyi wari upfiriye mu kibuga yavuze ko ameze neza yizeza bagenzi be kubashyigikira mu mikino itaha

Umukinnyi wari upfiriye mu kibuga yavuze ko ameze neza yizeza bagenzi be kubashyigikira mu mikino itaha
15-06-2021 saa 09:53' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1214 | Ibitekerezo

Christian Eriksen umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu ya Denmark uherutse kugwa igihumure mu mukino iyi kipe yakinagamo n’iy’Igihugu ya Finland muri Euro 2020, yatangaje ko ubu ameze neza ndetse ashimira abamusengeye by’umwihariko abo mu ikipe ye bamufashije.

Uyu mukinnyi yaguye mu kibuga abura umwuka mu mukino ikipe ye ya Denmark yakinagamo n’iya Finland tariki 12 Kamena 2021 ubwo uyu mukino wari ugeze ku munota wa 42 ugahita uhagarara.

Ubwo yagwaga akabura umwuka benshi babanje gukeka ko yashizemo umwuka ariko Imana ikinga akaboko aza guhita ajyanwa kwa muganga kugira ngo yitabweho.

Christian Eriksen yanyujije ubutumwa kuri Instagram buherekejwe n’ifoto ari mu bitaro amenyesha uko ubu amerewe.

Yavuze ko yashimishijwe n’ubutumwa bw’abantu benshi bamwoherereje bamwifuriza gukira. Ati “Bisobanuye byinshi kuri njye n’umuryango wanjye.”

Yavuze ko agikomeje kujya gukorerwa ibizamini kwa muganga ariko “Ubu ndumva meze neza.”

Yaboneyeho gushimira abakinnyi bagenzi be bamubaye hafi ndetse abasezeranya kuzabashyigikira mu mikino itaha.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA