AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Amakuru mashya kuri Dosiye y’Umuraperi Danny Nanone

Amakuru mashya kuri Dosiye y’Umuraperi Danny Nanone
27-09-2022 saa 16:58' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 11533 | Ibitekerezo

Urwego rw’Ubugenzacyaha bw’u Rwanda (RIB), rwamaze gushyikiriza Ubushinjacyaha dosiye y’uwitwa Ntakirutimana Danny benshi bazi nka Danny Nanone ukurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake.

Iyi dosiye yashyikirijwe Ubushinjacyaha ku wa 26 Nzeri 2022 nyuma y’uko Ubugenzacyaha bumaze gukusanya ibimenyetso by’ibyaha byatumye Danny Nanone atabwa muri yombi ku wa 19 Nzeri 2022.

Danny Nanone yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake umugore w’imyaka 30 akaba umubyeyi w’umwana babyaranye.

Amakuru yamenyeka ubwo uyu muhanzi yari amaze gutabwa muri yombi, ni uko uyu mugore akurikiranyweho gukubita no gukomeretsa ari uwo babyaranye.

Icyaha Danny Nanone akurikiranyweho aramutse agihamijwe n’Urukiko yahanwa n’itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Iri tegeko rivuga ko uwahamijwe iki cyaha n’Urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga atari munsi ya miliyoni eshanu ariko zitarenze miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA