AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Kidum yahumurije abatewe ubwoba n’uko yaba yagiriwe nabi - Amafoto

Kidum yahumurije abatewe ubwoba n’uko yaba yagiriwe nabi - Amafoto
11-09-2016 saa 05:58' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 14499 | Ibitekerezo 1

Nyuma yo kuvuga ko atinya kwicirwa i Burundi no gutangaza ko umutekano we wakajijwe ngo hatagira umwivugana, umuhanzi Kidum yahumurije abashobora kuba barabonye amafoto ye bagakeka ko hari uwamugiriye nabi.

Amafoto agaragaza Kidum amerewe nabi yafatiwe i Burundi muri iki cyumweru, kuyabona umuntu atazi ibyayo bikaba byoroshye ngo ahite ayahuza n’ibyo uyu muhanzi amaze iminsi avuga by’uko hari abashaka kumugirira nabi. Nyamara uyu muhanzi yasobanuye ibyayo, asaba ko abantu batagira ubwoba.

Kidum ati : "Ntimugire ubwoba ! Iyi ni filime twafataga amashusho igaruka ku buzima bwanjye. Iyo filime yitwa ISEZERANO ikaba izajya hanze ku munsi nzaba nizihiza isabukuru y’imyaka 42 y’amavuko. Murakoze !"

Kidum Kibido ni umugabo wubatse, akaba yarashakanye na Francine babyaranye abana batandatu barimo uwitwa Afande, Chrispin, Grace, Naomi, Natalie n’undi muto w’uruhinja. Yavutse tariki 28 Ukwakira 1974, mu mpera z’ukwezi gutaha akazaba yizihiza isabukuru y’imyaka 42 ari nabwo iyo filime ivuga ko buzima bwe izasohoka.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
simple Kuya 12-09-2016

Hahahah cya kidumu ni ikibwa buriya...ntabwo yari kuva iburundu ntagashya nkaka akoze ngo abanze ahabure abantu

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA