AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Serge Iyamuremye yateye intambwe ya mbere mu gutera ishoti ubuseribateri

Serge Iyamuremye yateye intambwe ya mbere mu gutera ishoti ubuseribateri
21-06-2021 saa 13:54' | By Editor | Yasomwe n'abantu 2312 | Ibitekerezo

Umuhanzi uririmba indirimo zo kuramya no guhimbaza Imana, Serge Iyamuremye ari mu nzira zo kuva mu bugaragu dore ko ubu yamaze gusaba no gutwa umukobwa bakundana uba muri Leta Zunze Ubumwe za America.

Serge Iyamuremye yasabye anakwa umukunzi we Sandrine Uburiza ku wa Gatandatu w’icyumweru dusoje tariki 19 Kamena 2021, ubera mu Mujyi wa Kigali.

Uretse ko hariho amabwiriza yo kwirinda COVID-19 atemerera abantu benshi gutaha ubukwe, Serge Iyamuremye ibirori bye yabigize ibanga rikomeye ku buryo byamenywe na bake.

Umuntu wahaye amakuru HOSE yatubwiye ko abitabiriye ubu bukwe bari bahawe amabwiriza ko nta wemerewe gufotora.

Uburiza Sandrine ugiye kuba umugore wa Serge Iyamuremye asanzwe atuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ndetse ni n’umuhanzi uririmba izo kuramya no guhimbaza Imana.

Bivugwa ko nyuma y’ubukwe, Iyamuremye azahita asanga umufasha muri Amerika bagaturayo.

Serge Iyamuremye ni umwe mu baramyi bakunzwe cyane mu Rwanda. Azwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo Arampagije, Biramvura, Yesu Agarutse n’izindi.

Kimwe n’abandi baramyi iby’urukundo rwe yabigize ibanga rikomeye kugeza akoze ubukwe.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA