AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Urujijo ku hantu Bushali aherereye nyuma y’inkuru zo kumujyana i Iwawa

 Urujijo ku hantu Bushali aherereye  nyuma y’inkuru zo kumujyana i Iwawa
25-11-2020 saa 16:52' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 1816 | Ibitekerezo

Inkuru zivuga ijyanwa i Iwawa ry’umuhanzi Hagenimana Jean Paul wamamaye nka Bushali zaravuzwe mu Ukwakira uyu mwaka ariko zigera aho zisa n’izicecetse ndetse abantu basigara mu rujijo rw’iherezo ry’uyu musore wari mu bagezweho mu njyana ya Kinyatrap.

Uyu muhanzi aherutse gushyira hanze amashusho y’indirimbo yise ‘Urumiya’ yashyizwe ku rukuta rwe rwa YouTube ku wa 20 Ugushyingo 2020. Ni indirimbo igiye hanze nyuma y’uko inkuru zavugaga ko uyu muhanzi yafashwe akoresha ibiyobyabwenge.

Kuva ku wa 10 Ukwakira 2020, nibwo hatangajwe inkuru zivuga ko Bushali yatawe muri yombi ari kumwe na bamwe muri bagenzi be, icyo gihe ngo bari basanzwe I Nyamirambo bakekwaho gukoresha ibiyobyabwenge.

Ntabwo hasobanuwe neza uko Bushali yafashwe ariko amakuru yatangajwe na IGIHE yavugaga ko yasanzwe ari kunywa urumogi.

Agifatwa bitewe nuko atabifatanywe imbonankubone, bishobora kurangira ajyanywe mu kigo ngororamuco aho kumujyana mu nkiko. Ikigo yajyanwemo ni igicumbikirwamo abantu by’igihe gito (Transit Center) cya Gikondo ahazwi nko kwa Kabuga.

Iki kigo giherereye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Gikondo, ubusanzwe cyakira abagaragaweho imyitwarire ibangamiye ituze ry’abaturage harimo abafatiwe mu bikorwa by’uburaya, ubuzererezi, gukoresha ibiyobyabwenge, n’ubucuruzi bwo mu muhanda.

Iki kinyamakuru cyatangaje ku wa 17 Ukwakira ko uyu muhanzi yashyizwe ku rutonde rw’abagombaga kujyanwa mu Kigo Ngororamuco cya i Iwawa mu cyiciro cy’urubyiruko rwagombaga kujyanwayo mu mpera z’uko kwezi.

Icyiciro Bushali yagombaga kugendamo cyaragiye ndetse hari amakuru yizewe avuga ko uyu muhanzi atigeze ajywana I Iwawa ahubwo byaje kurangira abo bari kumwe bajyayo bonyine.

Uwatanze amakuru yabwiye UKWEZI ko uyu musore atigeze agera i Iwawa dore ko ibyiciro bibiri biheruka ntawabijemo.

Yavuze ko nabo bari baramenye ko Bushali ari mu bagomba kubasanga muri iki kigo bakunze kwita ‘Ku Kiwanja’, ariko birangira bamutegereje amaso ahera mu kirere.

Hari andi makuru avuga ko uyu muhanzi yaje gukurwa ku rutonde mu buryo butigeze bumenyekana ndetse ahita arekurwa arataha ariko ahabwa inama yo kuba aretse kwigaragaza ndetse anasabwa guhita acika burundu ku biyobyabwenge.

Ubwo twakoraga iyi nkuru twagerageje kuvugisha yaba Bushali ntiyitaba n’ubwo telefone igendanwa akoresha ntabwo iri ku murongo.

Umuraperi Bushali yakunze kuvugwaho gukoresha ibiyobyabwenge, ndetse rimwe na rimwe inzego zishinzwe umutekano zikamufata dore ko nko mu mpera za 2019 yatawe muri yombi ndetse ajyanwa mu nkiko akurikiranyweho kubikoresha.

Uyu muhanzi wari wajyanywe mu nkiko ari kumwe na mugenzi we Slum Drip bombi baje kurekurwa hashingiwe ku cyemezo cyafashwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge.

Hari urujijo rw’aho Bushali aherereye nyuma y’inkuru zo kumujyana i Iwawa

Indirimbo Bushali aheruka gushyira hanze


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA