AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Menya akamaro k’umuneke ku buzima bwa muntu

Menya akamaro k’umuneke ku buzima bwa muntu
25-09-2023 saa 11:53' | By Jean Claude Bazatsinda | Yasomwe n'abantu 6350 | Ibitekerezo

Abantu benshi bazi umuneke ari nk’urubuto gusa, ariko bitewe n’akamaro kawo ku buzima bw’ikiremwa muntu usanga wifitemo ubushobozi ntagereranywa mu buzima bwa muntu ndetse abahanga n’abashakashatsi bagakangurira abantu kuyikoresha cyane mu mirire yabo.

Muri iyi nkuru turabaramburira akamaro kawo n’uburyo bwo kuyikoresha mu buzima bwa buri munsi twifashoishije urubuga rwa google tureba icyo abahanga mu mirire n’ubuzima bawuvuzeho.

1.Imineke ni isoko y’umunezero

Niyo mpamvu mu gihe wumva ubabaye, byibura wajya ufata umuneke umwe ukawurya bizagufasha kugarura umunezero, kuko umuneke wuzuye intungamubiri zifasha ubwonko gutuza.

2.Imineke ikungahaye kuri Antioxidant

Imineke ishobora kugufasha kurwanya indwara z’ibyuririzi ngo utazandura.

3.Kurya imineke bizagufasha kubaka amagufa yawe

Kurya imineke bituma amagufa yawe akomera,kandi bikagufasha ku kurinda indwara z’amaso ndetse imineke izagufasha kurwanya indwara ya Cancer kugira ngo itinjira mu mubiri wawe.

4.Imineke ni ivomero ry’intungamubiri karemano

Imineke ni ivomo ry’intungamubiri kuko iyo uriye byibura imineke 2 izagutera imbara zo gukora imwe mu mirimo cyangwa imyitozo ngorora mubiri mu gihe kingana n’isaha imwe utarananirwa cyangwa ngo usonze,ndetse imineke irinda imitsi guhinamirana.

5.Imineke kandi ikungahaye ku isukali idatera diyabete

Kubera ko imineke ikungahaye ku isukali idatera diyabete kandi ikagira n’ umunyu muke bituma amaraso atembera neza mu mubiri kandi ikakurinda indwara y’umutima.

6.Imineke izagufasha kugabanya ubushyuhe muri wowe

Imineke ifasha kugabanya ubushyuhe muri wowe ndetse no mu gihe waba warwaye indwara ituma ugira umuriro mwinshi.

7.Imineke ni myiza ku mugore utwite

Umugore utwite iyo ariye imineke imufasha kurwanya uburwayi bwa hato na hato, ndetse ituma n’umubiri we utabyimbabyimba.

8.Imineke niyo nzira yonyine y’umwimerere yo kurwanya indwara y’Impatwe “Constipation”
Kurya imineke niyo nzira igufasha kurwanya impatwe.

9.Imineke kandi irakenerwa cyane ku bakobwa bageze mu gihe cy’imihango
Muri icyo gihe ibafasha kutava cyane ndetse ikamugabanyiriza uburibwe mu gihe cy’imihango.

10.Imineke ni myiza ku bwonko
Imineke ifasha inzira z’umubiri zohereza umwuka mu bwonko gukora neza.
Ibyiza by’imineke ni byinshi cyane ntitwabivuga ngo tubirangize, gusa kwihatira kuyirya buri munsi bituma urushaho kugira ubuzima buzira umuze


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA