AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umwana w’umushinwa yavukanye amano 16 n’intoki 15 (Amafoto)

Umwana w’umushinwa yavukanye amano 16 n’intoki 15 (Amafoto)
6-05-2016 saa 04:50' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 2870 | Ibitekerezo 1

Umwana w’umuhungu witwa Hong Hong wo mu gihugu cy’u Bushinwa, amaze amezi ane avutse ariko yavukanye intoki zigera kuri 15 naho amano y’ibirenge yo ni 16. Uyu mwana yavukiye mu gace kitwa Pingjiang ko mu ntara ya Hunan mu Bushinwa.

Inzobere mu by’ubuvuzi, zasanze Hong Hong yaravukanye uburwayi bwitwa "Polydactylism" mu rurimi rw’icyongereza, iyi nenge ikaba ishobora kugaragara ku kiremwa muntu no kuri zimwe mu nyamaswa nk’imbwa n’injangwe, ikagaragazwa no kugira amano n’intoki birenze umubare usanzwe.

Ikigo kita ku by’ubuzima bw’abana cyo muri Atlanta muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, cyemeje ko ubu burwayi bushobora gufata umwana umwe mu bana 1000 baba bavutse, akenshi nyuma yo kububona umwana wabuvukanye akaba abagwa ibice bindi bitari ngombwa bigakurwaho. Ababyeyi b’uyu mwana w’umushinwa, nabo ubu barimo gushakisha uburyo umwana wabo yakurirwaho iyi nenge ituma atagaragara nk’abandi.

N’ubwo inenge y’uyu mwana w’umuhungu igaragara nk’ikabije, nyina nawe arayifite kuko yavukanye amano 6 n’intoki 6, gusa we kuko atari ikibazo gikomeye akaba atarigeze yibagisha ngo izo ngingo z’inyongera zikurweho.

Nyina w’uyu mwana nawe yavutse afite intoki 6 ku kiganza kimwe ndetse n’amano 6 ku kirenge kimwe

Zou Chenglin ; Se wa Hong Hong, yabwiye umunyamakuru wa CNN ko umuhungu we akiri muto kuburyo atahita abagwa ngo ibi bice bikurweho, ubu mu gihe bagitegereje ko igihe cyagenwe kigera bakaba barimo kugisha inama abaganga ku bijyanye n’uko umwana wabo yazavurwa.

Bamwe mu baganga bagiriye inama uyu muryango, bawugaragarije impungenge z’uko kubaga uyu mwana wabo bigoranye cyane ugereranyije n’ibisanzwe, dore ko Hong Hong adakeneye gusa kuvanirwaho amano n’intoki by’ikirenga, ahubwo nyuma y’ibi hazakenerwa no gutunganya amano n’intoki z’igikumwe kuko nabyo bitameze nk’ibisanzwe.

Ubu buvuzi biteganyijwe ko buzatwara amafaranga akoreshwa mu Bushinwa 200,000, ni ukuvuga asaga 23.000.000 uyabaze mu mafaranga y’u Rwanda. Gusa ibi si ikibazo na gato, kuko aba babyeyi bamaze kubona inshuro ebyeri z’aya mafaranga, aya bakaba barayabonye biturutse ku bufasha batse ku mbuga za internet.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
Nsenga david com Kuya 5-08-2022

Noneho ndumiwe pe ubuse ahandi nimuzima aha nibihe byanyu nukwihagana

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA