Nk’uko bigaragara mu itangazo Ukwezi.com dukesha ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare, iki kigo kirifuza gutanga akazi ku bakozi b’igihe gito bazakora ubushakashatsi ku bakozi n’abashomeri (Labour Force Survey) ku myanya ikurikira :
- Abakarani b’ibarura (Interviewrs) - Imyanya 120, mu gihe cy’amezi abiri, inshuro ebyeri mu mwaka.
- Abazashyira nimero ku bazu atuwe (Listers) - Imyanya 60, mu gihe cy’amezi abiri, inshuro ebyeri mu mwaka
Ibyo usaba akazi agomba kuba yujuje :
– Kuba ari umunyarwanda,
– Kuba afite impamyabumenyi ya Kaminuza/Amashuri makuru (A0, A1) mu mashami akurikira : Ibarurishamibare, demography cyangwa ubukungu (economics)
– Ku bafite impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye gusa (A2) bagomba kuba bafite nibura uburambe mu kazi k’ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) aribwo : Ibarura ry’abakozi n’imirimo (Manpower Survey) n’igeragezwa ry’ubushakashatsi ku bakozi n’abashomeri (Labour Force Survey Pilot)
– Kuba afite ubuzima bwiza n’ingufu z’umubiri zibasha gutuma akora neza akazi asabwa kandi ashobora gukorera aho ari ho hose mu Rwanda
– Kuba abasha kuvuga no kwandika neza ururimi rw’Ikinyarwanda, kumenya icyongereza n’igifaransa ni akarusho.
– Kuba ari indakemwa mu mico no mu myifatire
– Kuba yiteguye kuboneka mu gihe cy’ibikorwa bijyanye n’ubushakashatsi
– Ufite undi murimo akora ntiyemerewe gukora ubu bushakashatsi kuko batabangikanywa n’indi mirimo
Ibyangombwa bisabwa muri dosiye isaba akazi :
– Ibaruwa isaba akazi yandikiwe umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda
– Fotokopi y’impamyabumenyi y’amashuri usaba akazi yize
– Umwirondoro urambuye w’usaba akazi (CV)
– Fotokopi y’Indangamuntu y’usaba akazi
– Icyemezo (Certificate) kigaragaza koko, ko ufite impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye gusa (A2), yakoranye ubushakashatsi n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda mu mirimo twavuze haruguru
Abifuza gusaba aka kazi, basabwe kugeza dosiye yuzuye isaba akazi mu bunyamabanga rusange bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda bitarenze tariki 27 Gicurasi 2016 saa kumi z’umugoroba.
BISANGIZE N’ABANDI BIGERAGEREZE AMAHIRWE
kuki batemera online