AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Paccy yongeye kwibasirwa ashinjwa kwambara impenure ari umubyeyi - Amafoto

Paccy yongeye kwibasirwa ashinjwa kwambara impenure ari umubyeyi - Amafoto
10-06-2016 saa 05:21' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 13223 | Ibitekerezo 24

Umuraperikazi Paccy, yongeye kwibasirwa n’abamushinja kwiyambika ubusa no kwambara impenure, ibi bikaba bije nyuma y’igihe agaragarizwa ko imyambarire ye idakwiye ku mubyeyi n’ubwo we asanga bavanga ibintu.

Ku mugoroba wo kuwa Gatatu, Paccy yashyize ku mbuga nkoranyambaga ifoto imugaragaza yambaye akenda kagufi kamugaragaza amatako, maze abantu batandukanye bagaragaza ko bamunenze. Umwe yagize ati : "Wataye ubwenge noneho, mpise nkwanga.". Hari uwagize ati : "Byararangiye...". Hari kandi n’uwamugiriye inama, agira ati : "Ni ngombwa ko uhindura imyitwarire yawe, turagukunda mu by’ukuri."

Iyi foto ya Paccy ntiyavuzweho rumwe n’abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga

Kuko iyo foto bigaragara ko yayifotoreje ku buriri, hari uwamubajije ati : "Utegereje nde ko mbona wamaze kumwambarira...?". Mu batanze igitekerezo, hari n’uwamubwiye ati : "Wambaye nabi pe, ndifuza ngo umwana wawe ntabibone.". Mu bandi batanze ibitekerezo, hari abagiye bavuga ko yakabije ndetse ko ari uburyo bwo gukomeza kumenyekana, nyamara hari n’abandi bamushimiye ko yambaye neza.

Ibi ariko si ubwa mbere bibaye kuri uyu mubyeyi, kuko byagiye bigarukwaho kenshi mu bihe byashize n’ubundi mu mafoto yabaga yashyize ku mbuga nkoranyambaga, ugasanga abenshi baravuga ko yataye umuco ndetse ko yarengereye akaba atanitwara nk’umubyeyi.

Mu kiganiro twagiranye muri Nzeri umwaka ushize, Paccy weyagaragaje ko we abona nta kibazo na gito kirimo, icyo gihe akaba yaragize ati : “Ubuse noneho ninjya muri gym nambaye umwenda ugaragaza umukondo ? Ubuse ninjya koga nkifotoreza kuri piscine (yambaye bikini) ?... Kubwanjye inshingano z’umubyeyi ndazuzuza ijana ku ijana, Imana yampaye umwana ambera umugisha, ni umuhanga ariga neza, icyo mugomba nk’umubyeyi ndagikora, mbona ubuzima bw’umuziki buba bugomba gutandukana n’ubusanzwe”

Aya ni amwe mu mafoto ya Paccy yagiye agayirwaho n’abamukurikira bavuga ko bidakwiye nk’umubyeyi

Aha Paccy yari mu birori mu mpera z’ukwezi gushize aho yagiye yambaye ikanzu ibonerana, igaragaza utwenda twose tw’imbere

Oda Paccy akomeza ashimangira ko we atabibonamo ikibazo, ndetse ko n’amafoto bavuga ngo aba yiyambitse ubusa we atari ko abibona. Agaragaza ko kuba ari umubyeyi abizi kandi icy’ingenzi akaba azirikana inshingano za kibyeyi akanazishyira mu bikorwa, akumva abantu bakwiye kureka kwitiranya ibintu.

Wowe usanga imyambarire nk’iyi hari icyo itwaye ? Ubibona ute ?


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 24
Kos Kuya 17-06-2016

Ministeur Y,umuco Na Sport Ishyireho Igihano Cyinkoni 80 Cyigenerwe Izo Nshinzi Zataye Umutwe.

n. j.paul Kuya 16-06-2016

Tumenye ko yabaye umubyeyi bimutunguye kko yanyuze iyubusamo so, no problem about

FELICIEN Kuya 15-06-2016

Bumba twabonye ubwo busa bwawe,ubwo wararezwe cg ?iyo uba uteye nubusambo basi !

joe Kuya 15-06-2016

kwambara kuriya c hari uwo byabangamiye ?ikindi tumenyeko ariko abasitari bambara

Mugiraneza Callixte Kuya 15-06-2016

ntibikwiye

rwanda Kuya 15-06-2016

ubundise araratiki kombona mavi yashize wagirango nayihene Irish a kugasi

habineza Jonathan Kuya 14-06-2016

Iyo simyambarire yumubyeyi niyagipagani umubyeye arambara akikwiza

CALLIXTE Kuya 12-06-2016

ntimugashyigikire amabi !

Haridi Kuya 11-06-2016

Abamuvuganabi naba murwanya kwambara gutsya ntacyo bitwaye.

Emmy Kuya 11-06-2016

Ahantibisanze nabwo mbigushimiye pe nibyizako wagira imico myiz

Tmc nshuti Kuya 10-06-2016

Arko mwaretse gusebya Passy ko akazi k akazi kndi ntiyagakora adakurura aba Fans kndi ntago anakabya komeza utsinde passy bakuvuge cyne nibwo umenyekana rekana na ba contre

Igiraneza salsa bilat Kuya 10-06-2016

Guys tume nye ko ari career ye ,so no problem

addy Kuya 10-06-2016

Ngendabona ntakidasanzwe rwose ntiyigeze yambarubusa nkuko mwabivuze ahubwo murebe neza

addy Kuya 10-06-2016

Ngendabona ntakidasanzwe rwose ntiyigeze yambarubusa nkuko mwabivuze ahubwo murebe neza

kalisa Kuya 10-06-2016

Kutabacumita nu guhomba sha !

titus Kuya 10-06-2016

nabona number gute ???nimumfashe

Yvan Kuya 10-06-2016

Gusebanya Byahozeho Paccy Reka Abaswa. Nnese Areke Kwigaragaza ?

BMT Kuya 10-06-2016

kwambara ntaho bihurira no kuba umubyeyi ubwose imana yaturemye twambaye munjye mureka guharabika buriwese afite umutimanama kdi niwo uhana naho ibitekerezo byundi birayobya

gg Kuya 10-06-2016

erega akabaye icwende ntikoga uyu mukobwa yigize nabi kuva kera ntagishya rero mbona ahubwo icyantungura nukwambara yikwije

suzan Kuya 10-06-2016

Pacy courage reka abateshamutwe baba basebanya gusa. Uri mwiza trop naturelle kdi turagukunda cyane. Kwambara ni droit zawe. ...

suzan Kuya 10-06-2016

Pacy courage reka abateshamutwe baba basebanya gusa. Uri mwiza trop naturelle kdi turagukunda cyane. Kwambara ni droit zawe. ...

mandela Kuya 10-06-2016

uyu nta mubbyeyi umurimo. ubuse mwari mwabona liza kamikazi yambaye ubusa ? kdi ndakeka ko atamurusha gukundwa no kwamamara. duhabwa agaciro nabo turibo nareke uburaya abe umubyeyi arere umwana we gikristo.

Hategekimana Emily Kuya 10-06-2016

Arikongesanga ababamwidogera,
Barikwivanga mu Buzima bwe.
Kuki bumvako,
Agomba kugendera
Kumyumvireyabo kandi afite uburenganzira bwe ntavogerwa ?
Bamuhamahoro mubyubuzima bwe.

f2t8m2 Kuya 10-06-2016

egoko mana mbega imyambarire urashoboye muko ubwose urayigura cg uyibonera ubuntu

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA