AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Bidasubirwaho M23 yarekuye Kibumba imbere y’amahanga

Bidasubirwaho  M23  yarekuye  Kibumba  imbere y’amahanga
24-12-2022 saa 01:33' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 1314 | Ibitekerezo

Umutwe wa M23 wavuye mu gace ka Kibumba wari warigaruriye ugahereza Ingabo za Afurika y’Uburasirazuba nk’uko byari byemejwe mu masezerano aherutse guhuza Abakuru b’ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba, i Luanda.

Byakozwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Ukuboza 2020.

Itangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa Politiki wa M23, Lawrence Kanyuka rivuga M23 yakoze ibi, mu rwego rwo kugarura amahoro.

Riti “Ibi bikozwe mu izina ryo kugarura amahoro ndetse biri mu mujyo w’imyanzuro y’inama yabaye tariki ya 23 Ugushyingo 2022 yahuje Abakuru b’Ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba yigaga ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC i Luanda. Twizeye ko Leta ya Congo irafata aya mahirwe nka bumwe mu buryo bwo kugarura amahoro mu gihugu.”

Ingabo za Afurika y’Uburasirazuba zahawe ibi bice bya Kibumba na M23, zituruka mu bihugu bitandukanye aho Kenya yonyine yohereje abasirikare 900 mu Mujyi wa Goma ndetse ibihugu nka Sudani y’Epfo, Uganda n’u Burundi na byo ziteganya kuzohereza.

Nyuma yo guhabwa ibice bya Kibumba, Umuyobozi w’ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo, Gen.Maj Jeff Nyagah, yavuze ko ubu abahunze bakava muri Kibumba bagaruka mu byabo.

Ati “Turakangurira ubuyobozi bwa M23 gukomeza kugaragaza ubushake nk’ubwo bagaragaje uyu munsi.”

Yakomeje avuga ko uyu ari umusaruro w’ibiganiro byahuje ubuyobozi bw’ingabo ayoboye n’ubwa M23, yemeza ko n’ubwo ibikorwa byo kugarura amahoro muri ibi bice bitoroshye ingabo ayoboye zizakomeza kubaha amategeko mpuzamahanga arengera abari mu bibazo.

Kugeza ubu M23 iracyagenzura ibice byinshi byo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru harimo na Bunagana iherereye ku mupaka uhuza RDC na Uganda.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA