AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ibyo wamenya kuri ba bagore baguwe gitumo bamesa udupfukamunwa ngo twongere tugurishwe [AMAFOTO]

Ibyo wamenya kuri ba bagore baguwe gitumo bamesa udupfukamunwa ngo twongere tugurishwe [AMAFOTO]
21-04-2020 saa 05:50' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 4645 | Ibitekerezo

Muri iyi minsi hari amafoto ari kuzenguruka ku mbuga nkoranyambaga y’abagore babiri bamesa udupfukamunwa twakoreshejwe ngo dusubizwe ku isoko. Aba bagore ni abo mu gihugu cya Mozambique nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru iHarare.

Aba bagore ngo bari bahawe ikiraka n’Umushinwa utaramenyekana amazina. Utu dupfukamunwa twari tugiye gusubizwa ku isoko muri iki gihugu kamwe gahagaze amadorali y’Amerika 0,37. Ni ukuvuga amafaranga 352 mu mafaranga y’u Rwanda.

Umunyamakuru wo muri Mozambique witwa Alexandre niwe washyize aya mafoto ku rubuga rwa twitter inzego zibishinzwe zihutira kugera aho icyaha cyaberaga utu dupfukamunwa turafatwa turatwikwa.

Uyu munyamakuru ubutumwa bwe yabwanditse mu rurimi rw’ Igiporutigal avuga ko aba bantu bafatiwe mu ntara ya Sofala, bafite udupfukamunwa ibihumbi 25 twakoreshejwe.

Amabwiriza y’ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS, avuga ko agapfukamunwa gakoreshwa inshuro imwe gusa.

Kugeza ubu muri Mozambique abamaze kwandura coronavirus ni abantu 39, ntawe urakira ntawe urapfa.

OMS ivuga ko abantu banduye covid-19 aribo ba mbere bagomba kwambara udupfukamunwa kugira ngo birinde gukwirakwiza udukoko dutera covid-19.

Abashinzwe kwita ku barwayi ba coronavirus nabo bagomba kwamba udupfukamunwa kugira ngo birinde kwandura no kwanduza abandi.

Amabwiriza ya OMS akomeza avuga ko abakora kwamugaga nabo bagomba kwambara agapfukamurwa kuko baba bari ahantu bashobora kwandurira covid-19 mu buryo bworoshye.

Udupfukamunwa OMS yavuze ko dukoreshwa inshuro imwe dushobora kuba dutandukanye n’uturi gukorerwa mu Rwanda kuko two tuzajya tumeswa inshuro zigera kuri eshanu nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’ubuzima Dr Ngamije Daniel


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA