AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Kizza Besigye yasobanuye uko yakundaga Museveni akiri umukene n’uko yamwitangiye

Kizza Besigye yasobanuye uko yakundaga Museveni akiri umukene n’uko yamwitangiye
13-12-2016 saa 09:37' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 6945 | Ibitekerezo

Dr Kizza Besigye utavuga rumwe na Leta ya Uganda yavuze ko usibye kwita ku buzima bwa Perezida Museveni igihe yari umuganga we, ngo yanamugaragarije urukundo rukomeye ubwo yari mu bihe by’ubukene.

Ibi Dr Besigye yabitangaje ubwo bari mu muhango wo gushyingura Emmanuel Bukenya, mu gace ka Mayira mu karere ka Lwengo akaba yarahavugiye ijambo rivuga ko nta muntu n’umwe w’Umugande ukunda Perezida Museveni kumurusha.

Yagize ati : “Ntabwo ari akazi ko kumuvura gusa namukoreye kuko naranamufashije bikomeye ubwo yari mu bihe bitoroshye by’ubukene.”

Aha Besigye yakomeje avuga ko abantu bakunze kumvikana bavuga ko bakunda Museveni, babeshya kuko ngo mu gihe yari mu bihe bibi nta n’umwe muri bo wamwikozaga none bakaba baratangiye kumugaragariza ko bamukunze bamaze kubona ko ateye imbere.

Si ubwa mbere Besigye yumvikana avuga ko anenga abantu bavuga ko bakunda Perezida Museveni kumurusha, kuko ngo hafi ya bose batangiye kumukunda amaze kuba Perezida.

Yagize ati : “Twakoze ibishoboka byose tugerageza kwitanga kugirango ubuzima bwa Perezida Museveni budahungabana ubwo twari mu mashyamba mu ntambara yo kubohora igihugu. Ikibabaje ni uko ibi byose yabirenzeho akagambanira abanya Uganda. Nicyo tumushinja nta kindi !”


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA