AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

M23 yigaruriye agace gafatwa nk’Amahirwe agana mu Mujyi wa Goma

M23 yigaruriye agace  gafatwa nk’Amahirwe agana  mu Mujyi wa Goma
24-10-2022 saa 06:59' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 2978 | Ibitekerezo

Nyuma y’uko byavugwaga ko abarwanyi ba M23 barangamiye kwigarurira Kibumba, ubu amakuru avugwa ni uko baraye bafashe ahitwa Ntamugenga. Ni mu ntambara yongeye kubura ku wa Kane taliki 20, Ukwakira, 2022 aho aba barwanyi bahanganye n’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Kuri iki Cyumweru Taliki 23, Ukwakira, 2022 aba barwanyi bashushubikanyije ingabo za DRC bituma bigarurira ibice bya Muhimbira, Nyaluhondo na Ntamugenga.

Ikinyamakuru https://drcactu.cd/ cyanditse ko amakuru ava mu basirikare ba Leta ndetse no muri M23 yemeza ko Ntamugenga yafashwe.

Nyuma yo kuraswaho, ingabo za DRC ngo zahungiye mu bitaro biri hafi aho.

Gufata agace ka Ntamugenga biri guha amahirwe abarwanyi ba M23 kuko bashobora kuhifashisha bagana mu Mujyi wa Goma.

Hagati aho ingabo za DRC zongeye kwikoma u Rwanda zivuga ko ingabo zarwo ari zo zagabye ibitero ku birindiro byazo.

Ngo zabikoze zitwikiriye ko ari M23 iri kubikora.

Ku rundi ruhande ariko, ingabo za DRC zivuga ko ziri kwitwara neza ku rugamba.

Nubwo FARDC ivuga ko abatangije intambara ari M23, uyu mutwe na wo uvuga ko ingabo za Leta zifatanyije na FDLR na Mai Mai zabagabyeho igitero, na bo birwanaho.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA