AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umunyamakurukazi yashinje uwahoze ari Perezida w’Ubufaransa ko yamuhohoteye bishingiye ku gitsina amusubiza ko atabyibuka

Umunyamakurukazi yashinje uwahoze ari Perezida w’Ubufaransa ko yamuhohoteye bishingiye ku gitsina amusubiza ko atabyibuka
8-05-2020 saa 16:49' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2856 | Ibitekerezo

Valéry Giscard w’imyaka 94 y’amavuko, wigeze kuba Perezida wa Repubulika y’Ubufaransa (1974-81), arashinjwa n’ umunyamakuru w’Ubudage ko yamukoreye ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ubwo yamukoraga ku mabuno bamaze kugirana ikiganiro (interview) mu Kuboza 2018, gusa uyu musaza avuga ko atibuka niba byarabaye.

Umunyamakuru Ann-Kathrin Stracke yahuye na Valéry Giscard d’Estaing muri Perezidansi y’Ubufaransa Champs Elysée aho yari yagiye gufata ikiganiro cyatambutse kuri radiyo yo mu Budage yitwa WDR, ku isabukuru y’ imyaka 100 y’ivuka ry’ uwahoze ari Minisitiri w’intebe wa Leta, Helmut Schmidt ( 1918-2015).

Uyu munyamakurukazi yoherereje ibarura Giscard muri Gicurasi 2019, aho yagaragaje ko yatunguwe cyane n’ibikorwa bye.

Umuyobozi w’ibiro by’uwahoze ari perezida w’Ubufaransa, Olivier Revol, yasubije ko Giscard "atibuka umubonano we" n’uwareze. Ati : "Niba ibyo aregwa ari ukuri, byanze bikunze byaba bibabaje, ariko ntacyo yibuka".

Umunyamakurukazi Ann-Kathrin Stracke uvuga ko yahohotewe

Uyu mukambwe wahoze ari Perezida w’Ubufaransa yavuze ko atibuka niba yarakoze ku mabuno y’uyu munyamakurukazi


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA