AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Musanze : Umugabo yafatanywe ingurube yibye aratoroka

Musanze : Umugabo yafatanywe ingurube yibye aratoroka
12-09-2023 saa 12:26' | By Jean Claude Bazatsinda | Yasomwe n'abantu 718 | Ibitekerezo

Umugabo witwa Twizerimana Jean Nepo w’imyaka 30 wo mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Nkotsi mu Kagari ka Bikara yafatanywe ingurube yari yibye atoroka inzego z’umurenge na Dasso zari zamufungiye mu murenge by’agateganyo.

Umugabo witwa Twizerimana Jean Nepo w’imyaka 30 wo mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Nkotsi mu Kagari ka Bikara yafatanywe ingurube yari yibye atoroka inzego z’umurenge na Dasso zari zamufungiye mu murenge by’agateganyo.

Twizerimana yafashwe mu gitondo cyo kuwa 10 Nzeri 2023 mu ma saa moya afite ingurube y’uwitwa Manishimwe Honore ahita ajyanwa gufungirwa ku Murenge wa Nkotsi by’agateganyo bategereje ko ashyikirizwa Polisi aza gutoroka anyuze mu idirishya.

Uyu mugabo akimara gufatwa yatanze amakuru ko ubu bujura yakekwagaho yafatanyije n’uwitwa Mwumvaneza Michel uzwi nka Gasore nawe utuye mu Kagari ka Bikara kubukora maze Dasso zijya kumushaka ziramufata ubwo nawe yagezwaga ku murenge basanga uwafashwe mbere yatorotse anyuze mu idirishya.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkotsi Kabera Canisius yemeje aya makuru avuga ko kuri ubu ukekwaho icyo cyaha ubwo yari agejejwe ku murenge yabashije gucika amaze kubona ko abamufashe bagiye gushakisha uwo yari abarangiye ko nawe yatwaye iya kabiri.

Yagize ati"Ubwo uwa kabiri yari amaze gufatwa mugenzi we wari wamuranze yaciye muri grillage z’idirishya, aracika uretse ko ubu arimo gushakishwa ngo yongere afatwe nawe ashyikirizwe Polisi. Naho Mwumvaneza Michael alias Gasore, twamushyikirije Polisi."

Uyu Twizerimana Jean Nepo wafashwe agatoroka, amakuru ava mu Murenge wa Nkotsi avuga ko asanzwe azwiho ingeso yo kwiba kuko kuva mu kwezi kwa kane amaze gufatwa inshuro eshatu yibye ibitoki, ishoka ingurube n’ibindi.

Amategeko y’u Rwanda agena ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe, ariko atarenze miliyoni ebyiri, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Ingingo ya 168 yo iteganya ko kwiba hakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho bihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko itarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 3.000.000 Frw ariko atarenze 5.000.000 Frw.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA