Iby’urukundo burya bigira udushya dutandukanye, ariko ibibera mu gihugu cy’u Buyapani byo birahambaye. Gafotozi kabuhariwe w’i Tokyo mu Buyapani witwa Haruhiko Kawaguchi, afata amafoto y’abakundana baba bahambiranyije mu ishashi bumanye kuburyo hari n’ushobora kuhasiga ubuzima, bagamije gusa kubika amafoto y’urwibutso ahamya urukundo rudasanzwe bafitanye.
Uyu gafotozi Haruhiko Kawaguchi, aba afite umwanya muto cyane wo gufata amafoto vuba vuba ngo abakundana badapfa kuko baba bahambiranyije mu ishashi, basangira akuka gacye cyane bahumekera muri iyo shashi, kandi babimusaba ku bwinshi ngo nabo berekane ko bakundana bihambaye.
Bamwe bofotoza bambaye ubusa
Uyu musore yabwiye ikinyamakuru Daily Mail ko yatangije uyu mushinga we asaba abakundana ko bakwemera ko babapakirana ngo berekane ko buri umwe ahora undi hafi kandi bakundana, n’ubwo abakundana biganjemo ababa bamaze iminsi micye bakoze ubukwe, babimusaba ku bwinshi.
Aba bo banafite imbunda babahambiranyije bafashe
Uyu gafotozi ati : "Mbere na mbere mbanza kuganira n’abakundana, nkababwira ikigihe kubaho. Barabanza bakabyitoza kandi nta mwuka uba urimo. Binsaba amasegonda 4 gusa ngo mbe namaze gufata iyo foto, buri wese mufotora amafoto abiri yihuse."
Aba bo bemeranyijwe ko babahambiranya bambaye
Akomeza agira ati : "Umugabo n’umugore baba begeranye cyane, kuburyo nyine bashimangira ko babaye umwe. Nkoresheje ayo mafoto, mbasha kwerekana imbaraga z’urukundo. Uko hagati yabo haba harimo umwanya muto, niko n’imbaraga z’urukundo rwabo ziba zingana. Ntekereza ko urukundo ari cyo kintu cya mbere cy’ingenzi ku isi, kandi buri kintu cyagenda neza kiramutse gikoranywe urukundo."
Urukundo burya rugira ibyarwo
Hhhh uru si urukundo kbs nugukabya