AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Burya Miss Uwizeye Vivine w’ibiro 220 aterwa ishema n’ingano ye kandi ni n’umunyamideli - Amafoto

Burya Miss Uwizeye Vivine w’ibiro 220 aterwa ishema n’ingano ye kandi ni n’umunyamideli - Amafoto
11-08-2020 saa 05:05' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 25569 | Ibitekerezo 2

Miss Uwizeye Vivine, yabaye Nyampinga w’abakobwa babyibushye mu mwaka wa 2011, nyuma yo guhatana n’abandi bo hirya no hino mu gihugu bigaragara ko babyibushye cyane kandi bafite ibiro byinshi. Ubu we afite ibiro 220 kandi aterwa ishema n’ingano ye.

Miss Uwizeye Vivine, ni umwe mu bakobwa babyibushye baterwa ishema n’uko bangana n’ubwo agerageza uko ashoboye ngo umubyibuho we ugabanuke cyangwa we kurushaho kwiyongera. Yatangaje mu minsi ishize ko ajya agerageza gukora siporo kugirango abashe kunanuka.

Miss Vivine ajya anategura ibikorwa bitandukanye by’imideli y’ababyibushye

Miss Uwizeye Vivine, avuga ko ajya abasha gukora siporo yo koga, kandi buri gitondo akaba anywa ibirahure 6 by’amazi kugirango arwanye kwiyongera k’umubyibuho afite. Gusa n’ubwo abyibushye cyane, avuga ko bitamubuza kwambara akaberwa, ndetse ubu ni n’umunyamidelikazi ukorana na bagenzi be babyibushye.

Miss Vivine anywa ibirahure 6 buri gitondo kugirango arwanye gukomeza kubyibuha


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
Deo Kuya 15-01-2023

Bwari bwije ntasetse ! Murakoze

Deo Kuya 15-01-2023

Bwari bwije ntasetse ! Murakoze

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA