AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

AMATEKA ARIYANDITSE : Umuhungu wa Museveni aje mu Rwanda kuganira na Perezida Kagame

AMATEKA ARIYANDITSE : Umuhungu wa Museveni aje mu Rwanda kuganira na Perezida Kagame
22-01-2022 saa 10:06' | By Editor | Yasomwe n'abantu 2930 | Ibitekerezo

Umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Mutarama 2022, akaba aje kubonana na Perezida Kagame Paul bakagirana ibiganiro bigamije gushaka uko ibibazo bimaze iminsi hagati y’ibihugu byombi byashakirwa umuti.

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Mutarama 2022, yari yatangaje ubutumwa kuri Twitter ko uyu munsi ku wa Gatandatu tariki 22 Mutarama 2022 aza kuba ari mu Rwanda.

Muri ubu butumwa yari yashyize kuri Twitter kuri uyu wa Gatanu, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yagize ati “Ejo nzaba ndi kumwe na Data wacu Paul Kagame, Perezida w’u Rwanda, amakuru arambuye muzagezwaho ku gihe.”

Akigera mu Rwanda, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yakiriwe n’abayobozi banyuranye mu gisirikare cy’u Rwanda, arimo Umuyobozi w’Ingabo zirinda Umukuru w’Igihugu, Brig Gen Willy Rwagasana ndetse n’Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Col Ronald Rwivanga.

Kuri gahunda y’uruzinduko rwe, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba wageze i Kigali arabanza kujya kuri Ambasade y’igihugu cye nyuma bamujyane Kacyiru, mu Biro by’Umukuru w’Igihugu (my uncle), aho aragirana ibiganiro na Perezida Paul Kagame.

Ibi biganiro bigamije gusubiza ibintu mu buryo, impande zombi zikongera kubana ziseka, nyuma y’imyaka myinshi umubano w’u Rwanda na Uganda ujemo agatotsi.

Ikinyamakuru Chimp Reports cyo muri Uganda, amakuru gifite ni uko muri ibi biganiro u Rwanda na Uganda byongera gushyiraho itsinda riziga neza umuzi w’ibibazo bihari bigakomeza kuganirwaho.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA