AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Meya Rubingisa yahaye umukoro abagore bo muri Kigali

Meya Rubingisa yahaye umukoro abagore bo muri Kigali
9-03-2022 saa 06:44' | By Uwamahoro Bertha | Yasomwe n'abantu 1000 | Ibitekerezo

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence yagaragaje ko abagore bakomeje kugira uruhare mu iterambere ry’imiryango yabo n’igihugu muri rusange ariko abasaba gukomeza gushyira imbaraga mu kurandura ibibazo bicyugarije imiryango.

Yabigarutseho ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore kuri uyu wa 8 Werurwe 2022. Ku rwego rw’Umujyi wa Kigali, ibi birori byabereye mu Murenge wa Jali, Akarere ka Gasabo.

Muri Gasabo, ubuyobozi bworoje abagore batishoboye inka muri gahunda ya Girinka, ndetse abandi bahabwa ihene. Hari kandi abahabwa Gas nka kimwe mu bicanwa bitangiza ibidukikije.

Hanatanzwe imifuka y’isima 45 n’imodoka 15 z’imicanga muri gahunda yo gufasha imiryango yasenyewe n’ibiza.

Mugwaneza Dancilla wo mu Murenge wa Jali uri mu baremewe yavuze ko “Twishimye cyane ko natwe nk’abagore twahawe umunsi wihariye ariko tukirinda kwishyira hejuru ku bo twashakanye nabo ahubwo tugafatanya mu kubaka igihugu.”

Ugirumufasha Veronica we avuga ko uyu munsi ngaruka mwaka wahariwe abagore ari uwingenzi kuko hagaragazwa ibyagezweho.

Ati “Uyu munsi kuri njyewe numva ari umunsi ko udasanzwe kuko hari byinshi bigaragara tuba twaragezeho mu gihe cyashize ariko dukomeza no gukora ibyo tuzamurika mu gihe kizaza ku munsi nk’uyu.”

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Prudence Rubingisa,yasabye abagore bo mu Mujyi wa kigali gukomeza gushyira imbaraga mu burere bw’iterambere ry’abana ndetse no kwisunga amakoperative n’ibimina bibyarira inyungu ababirimo.

Ati “Nka ba mutima w’urugo mugomba kugira uruhare runini mu burere bw’abana n’iterambere ry’igihugu nk’uko byagaragaye mwageze kuri byinshi. Iyo dusubije amaso iyuma muri uyu mwaka urangiye n’indi myaka ishize tukaba tuvuga ngo hari imihigo mwesheje nka ba mutima w’urugo.”

Yakomeje agira ati “Hari byinshi cyane byatumye imiryango ivaho aho yariri ikagira naho igera, ubu bimwe mu bituraje inshinga dufite bimwe mu bibazo bikomeye bitwugarije nk’umuryango tugomba kongera tukicara tukareba ko twabikemura dufatanyije.”

Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore wizihizwa ku Isi yose kuri ubu wizihijwe ku nshuro ya 47, usanze bamwe mu bagore bo mu Karere ka Gasabo baramaze kwiteza imbere mu bikorwa bitandukanye bakora , kwibumbira mu ma koperative no kwihangira imirimo ibyara inyungu.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka wa 2022 igira iti ‘Uburinganire n’Ubwuzuzanye mu mihindagurikire y’ibihe’.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA