AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Mu Rwanda habonetse abandi barwayi ba Coronavirus 4, abanduye bahita baba 54

Mu Rwanda habonetse abandi barwayi ba Coronavirus 4, abanduye bahita baba 54
27-03-2020 saa 21:57' | By Twagirayezu Vincent | Yasomwe n'abantu 2416 | Ibitekerezo

Kuri uyu wa Gatanu mu Rwanda habonetse abandi bantu bane (4) barwaye Coronavirus biyongera kuri 50 bari basanzwe, bikaba byatumye umubare w’abanduye wiyongera bakaba 54.

Abenshi mu bari gusuzumwa bagasangwamo Coronavirus muri iyi minsi biganjemo abari kuba baturutse i Dubai bakaba bari guhita bashyirwa mu kato bakitabwaho n’inzego z’ubuzima.

• Kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Werurwe 2020 hagaragaye umuntu 1 waje aturutse Dubai wahise ashyirwa mu kato.
• Umuntu 1 waje aturutse muri Amerika wahise ashyirwa mu kato.
• Abantu 2 batahuwe ko bahuye n’abandi barwaye Coronavirus mu Rwanda, nabo bahise bashyirwa mu kato.

Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko abarwayi bose bari kuvurirwa ahantu habugenewe kandi bakaba bameze neza nta n’umwe urembye kuburyo ubu abenshi muribo nta bmenyetso bakigaragaza. Hanashakishijwe abandi bantu bose bahuye nabo ngo basuzumwe banitabweho n’inzego z’ubuzima.

Minisiteri y’Ubuzima irakomeza gusaba Abaturarwanda gukomeza kwitwararika bubahiriza ingamba zafashwe na Leta y’u Rwanda zirimo guhagarika ubucuruzi bw’ibikorwa butari ubw’ibanze, guhagarika ingendo zihuza uturere n’imijyi ndetse n’izindi ngendo zitari ngombwa zose zarahagaritswe.

Abaturarwanda bose barasabwa gukomeza kunoza isuku bakaraba neza kandi kenshi bakanibutswa gushyira intera ya metero imwe hagati y’umuntu n’undi kugirango hirindwe kwanduzanya no gukwirakwiza iki cyorezo.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA