AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Kenya : Ibyavuye mu matora ya Perezida byateshejwe agaciro hemezwa ko agomba gusubirwamo

Kenya : Ibyavuye mu matora ya Perezida byateshejwe agaciro hemezwa ko agomba gusubirwamo
1er-09-2017 saa 11:18' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 7520 | Ibitekerezo

Urukiko rw’Ikirenga rwo mu gihugu cya Kenya rwemeje ko Perezida Uhuru Kenyatta uherutse gutorerwa kongera kuba Perezida mu matora yabaye tariki 8 Kanama 2017, yatowe mu buryo budakurikije amategeko ndetse ibyavuye mu matora bikaba byateshejwe agaciro mu buryo budasubirwaho.

Inteko y’abacamanza batandatu bo mu rukiko rw’Ikirenga rwa Kenya, kuri uyu wa Gatanu yemeje ko Komisiyo y’Amatora yananiwe gukoresha amatora hakurikijwe ibiteganywa n’Itegeko Nshinga rya Kenya ndetse n’amategeko agenga amatora muri iki gihugu.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga rwa Kenya, David Maraga yagize ati : "Amatora si igikorwa gisanzwe ahubwo ni inzira ndende... Nyuma yo kubona ibimenyetso byose, dusanzwe bigaragara ko amatora atakozwe hakurikijwe ibiteganywa n’Itegeko Nshinga ndetse n’amabwiriza agendanye n’amatora. Dusanze Perezida Uhuru Kenyatta ataratowe mu buryo nyabwo buciye mu mucyo mu matora ya tariki 8 Kanama"

Ibi kandi byashimangiwe n’abandi bacamanza bandi babiri barimo Ojwang na Njoki Ndung’u mu gihe undi witwa Mohammed Ibrahim we atagaragaye kuko atameze neza akaba yagiye mu bitaro.

Uru rukiko rukuriye izindi zose muri Kenya, rwemeje ko Komisiyo ishinzwe amatora muri Kenya igomba gutegura amatora azakorwa mu mucyo no mu bwisanzure mu gihe kitarenze iminsi 60, kuko ibyayavuyemo byateshejwe agaciro. Ubu Kenya igomba kumara icyo gihe irimo kuyoborwa mu buryo bw’inzibacyuho.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA