AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Kenya : Raila Odinga yahishuye impamvu yamuteye kwivana mu matora

Kenya : Raila Odinga yahishuye impamvu yamuteye kwivana mu matora
14-10-2017 saa 13:53' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 8095 | Ibitekerezo

Raila Odinga, Umukandida w’Impuzamashyaka NASA (National Super Alliance) yatangaje ko impamvu nyamukuru zamuteye kwivana mu matora ya Perezida wa Repubulika yari ategenijwe kuba Tariki 26 Uukwakira 2017, ari uko Komisiyo y’amatora yanze gushyira mu bikorwa ibyo yari yayisabye ndetse anavuga ko undi mwanzuro wafatwa n’iyi komisiyo uzaba unyuranije n’amategeko igihe bazemera ko habaho amatora yo ku wa 26 Ukwakira.

Uyu muyobozi utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’Ishyaka Jubilee yihagarariwe na Uhuru Kenyatta, yatangaje ku mugaragaro ko atazitabira amatora mu ntangiro z’iki Cyumweru. Kuri ubu Raila Odinga n’ubwo atahishuye niba koko amakosa avuga yamuteye kwivana mu matora aramutse akosowe yakwisubiraho ariko yabwiye Ikinyamakuru The Standard ko amakosa yakozwe na komisiyo yigenga itegura amatora muri iki gihugu ariyo ntandaro yatumye yivana mu matora ndetse ikindi atifuza ni uko amatora yaba tariki 26 Ukwakira.

Raila Odinga akaba yavuze ko yifuza ko hashyirwa mu bikorwa Umwe mu myanzuro ishobora gufatwa n’urukiko rukuru muri Kenya igihe umukandida umwe mu bahatana yikuye mu matora ni ugutegura amatora mu gihe kitarenze iminsi 90, ibi bikaba biri mu mwanzuro w’urukiko rw’ikirenga yo mu mwaka wa 2013. Avuga kandi ko afite impungene z’uko aya matora ari imbere yazagenda nk’uko ayo ku ya 08 Nzeri 2017 yagenze ibintu yita ko bitaba bijyanye n’ugushaka kw’abaturage

Yagize ati “Ubwo nandikiraga ibaruwa IEBC ko nakuyemo kandidatire yange, nashakaga kubabwira ko bagomba gutegura amatora mu minsi 90, icyo gisobanuke nta matora agomba kubaho tariki 26”

Ibi kandi bihuzwa cyane no kuba Raila Odinga yarasabwe na Komisiyo y’amatora muri iki gihugu kuba yaza gusinya koko ko yikuye mu matora ku girango iyi Komisiyo ifatanije n’urukiko rukuru bafate umwanzuro wanyuma.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA