AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Kenya : Umunyeshuri wabaye Depite yariyamamazaga agenda n’amaguru yakoze benshi ku mutima

Kenya : Umunyeshuri wabaye Depite yariyamamazaga agenda n’amaguru yakoze benshi ku mutima
10-08-2017 saa 11:57' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 6675 | Ibitekerezo

Umunyeshuri w’imyaka 23, witwa John Paul Mwirigi, yatsindiye kuba Umudepite ahagarariye agace avukamo ka Igembe y’Amajyepfo mu Nteko Ishinga Amategeko ya Kenya nyuma y’inzira ndende kandi igoye kubera ubushobozi buke yanyuzemo yiyamariza uyu mwanya.

John Paul Mwirigi usanzwe ari umunyeshuri muri Mount Kenya University yatowe ku majwi 18 867 mu gihe Rufus Miriti umwe mu bari bahanganiye uyu mwanya bikomeye yatowe n’abantu 15 411 gusa.

Uretse Rufus Miriti wari uhagarariye ishyaka riri ku butegetsi Jubilee wari uhanganye bikomeye n’uyu musore John Paul Mwirigi, hari n’abandi bari biyamamarije uyu mwanya barimo Mwenda Mzalendo wagize amajwi 7 695, Kubai Mutuma wagize 6 331 na Raphael Muriungi wagize 2 278.

Uyu musore ubaye Intumwa ya Rubanda akiri muto, ibikorwa bye byo kwiyamamaza byaramugoye cyane aho yagendaga n’ amaguru ajya gusura abaturage mu ngo zabo abasaba kuzamutora nyuma aza kugirirwa impuhwe n’abakora umurimo wo gutwara abagenzi kuri moto bakajya bamuruhura mu kumufasha kuzenguruka mu duce twa kure abwira abaturage imigabo n’imigambi ye yanatumye yigarurira imitima ya benshi.

Abari bashyigikiye uyu musore Paul Mwirigi batangiye kubyina intsinzi mu byishimo bidasanzwe kuwa Gatatu tariki ya 9 Kanama 2017 nyuma yo kumenya ko ibyavuye mu matora by’agateganyo umukandida wabo yarushije bidasubirwaho abo bari bahanganye.

Paul Mwirigi yabwiye Ikinyamakuru Daily Nation cyo muri Kenya ko yatangiye kugira Inzozi zo kuzcara mu Inteko Ishinga amategeko akiri mu kiciro rusange cy’amashuri yisumbuye mu mwaka wa Gatatu.

yagize ati" Natangiye kugira inzozi zo kuzaba Depite ubwo nigaga mu mwaka wa Gatatu w’amashuri yisumbuye mu kigo cya Kirindine Day secondary school.Kuva ubwo nkimara gutangira kubyiyumvamo nahise negera inshuti zanjye zigaga kuri iki kigo maze mbasaba gutangira kunshigikira ku buryo nziyamamaza muri 2017."

Yyunzemo ati "N’ubundi mu mashuri nizemo ndetse no mu gace mvukamo abantu bakunze kungirira icyizere bakampa kubayobora.Kuva nkiri muto nakundaga kumva ibibazo by’abaturage maze nkura numva nshyize imbere kuvuganira no guhindura ubuzima bw’abaturage."

Paul Mwirigi ni umwana wa gatandatu mu bana barindwi bavukana ku babyeyi bombi, akaba asanzwe abana n’umuryango we, avuga ko nta butaka asigaranye kuko ubwe yasabye ababyeyi be ko babumuha maze arabugurisha kugira ngo abone amafaranga yo gukoresha mu bikorwa byo kwiyamamaza.

Abaturage bo mu gace agiye guhararira mu nteko bavuga ko batoye uyu musore ukiri muto bizeye ko azi neza ibibazo bafite ku buryo azabavuganira bakabisohokamo.

John Paul Mwirigi watorewe kuba Depite, ngo yagize inzozi zo kuzicara mu Inteko Ishinga Amategeko yiga mu mwaka wa 3 w’amashuri yisumbuye


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA