Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump yongeye kwibasira itangazamakuru avuga ko ‘ritangazama amakuru y’ ibihuha’ agaragaza ko igihugu cye gihagaze neza.
Yabitangaje mu butumwa yashyize kuri Twitter ubwo abakirisitu bo ku isi yose yizihizaga umunsi mukuru w’ ivuka rya Yesu(Noheli).
Yagize ati “Ndibwira buri wese yewe n’ ibinyamakuru bitangaza amakuru atariyo noheri irimo kubagendekera neza ! Igihugu cyacu kiri gukora neza. Turi kurinda umutekano, turi gukora amasezerano mashya y’ ubucuruzi, tukanagarura abasirikare bacu. Bwa nyuma na nyuma turi gushyira Amerika imbere”
Perezida Trump atangaje ibi mu gihe ku mupaka wayo na Mexique hari abimukira bahahejejwe babuzwa kwinjira muri Amerika. Ni mu gihe hari umwana w’ imyaka 8 w’ umwimukira wapfiriye kuri uyu mupaka akaba abaye umwana wa kabiri uhaguye.
Muri iki gihe Leta zunze ubumwe za Amerika ziri kugaragariza Isi ko icyo zishyize imbere ari inyungu zayo gusa. Perezida Trump aherutse kubwira itangazamakuru ko urupfu rw’ umunyamakuru Jamal Khashoggi rutatuma umubano wa Amerika na Arabie Saoudite uzamo agatotsi. Kashoggi yari Umunyaturikiya ufite umwenegihugu bwa Amerika anakorera ikinyamakuru Whashington post. Bivugwa ko yishwe n’ ubwami bw’ Arabie Soaudite.
Leta zunze ubumwe za Amerika iherutse gutangaza ko igiye guhagarika gutera inkunga ibihugu mu bijyanye no kubugabunga amahoro muri Afurika ahubwo igashyira imbaraga mu kurwanya iterabwoba no mu bucuruzi.