AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

U Burundi buhamya ko kuba busigaye mu karere butarageramo coronavirus ari uko bwahaye Imana umwanya wa mbere

U Burundi buhamya ko kuba busigaye mu karere butarageramo coronavirus ari uko bwahaye Imana umwanya wa mbere
24-03-2020 saa 18:38' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 4852 | Ibitekerezo

Perezidanse y’u Burundi yatangaje ko kuba ari igihugu cyahaye Imana umwanya wa mbere, ngo bituma kiba igihugu kidasanzwe, ngo bituma Imana ikirinda ibyorezo.

Umuvugizi wa Perezida Pierre Nkurunziza, Jean-Claude Karerwa Ndenzako yabitangarije mu kiganiro yagiranye na BBC aho yanavuze ko iki gihugu nta mpungenge gifite ko amatora atazakomeza kubera coronavirus.

Amatora ya Perezida w’ u Burundi ateganyijwe tariki 20 Gicurasi 2020, Ndenzako avuga ko kugeza ubu nta mpamvu babona yatuma aya matora ataba, ndetse ngo tariki 27 nibwo biteganyijwe ko bazatangira ibikorwa byo kwiyamamaza.

Kimwe n’ibindi bihugu u Burundi bwafashe ingamba zo kwirinda coronavirus, zirimo gukaraba intoki, kwirinda gusuhuzanya abantu bahereza ibiganza. Gusa Abarundi bakomeje guhurira hamwe mu materaniro no mu misa icyo basabwa ni ugukaraba no kudahana amahoro ya kirisitu. Ibyorezo biheruka kwibasira akarere k’Afurika y’ Iburasirazuba ni inzige na Ebola kandi muri byombi nta na kimwe cyageze mu Burundi, gusa icyo abantu bazi ni uko iki gihugu kijya kibasirwa n’ibibazo by’inkangu zigahitana ubuzima bw’abaturage.

Ndenzeko avuga ko u Burundi bwahaye Imana umwanya wa mbere ngo ni byo bituma ibyorezo bitabugeraho.

Yagize ati “Nk’uko tudasiba kubivuga, u Burundi ni umwihariko mu bindi bihugu, kuko ari igihugu cyahaye Imana umwanya wa mbere. Imana irurinda ikanakumira amakuba yose. Si ubwa mbere Isi ihura n’ibyorezo ari uko u Burundi buba burinzwe. Twizera Imana yacu, muri iyi minsi bwo twanayishyize ku mwanya wa mbere, izaturinda amakuba”.

Uyu muvugizi wa Perezida Nkurunziza yemeza ko Imana irinda u Burundi, gusa ngo ntabwo yahamya ko coronavirus itazagera mu Burundi niyo mpamvu bafata ingamba zo kuyirinda. Ati “Gusa mwabyemera mutabyemera u Burundi ni igihugu cyasinyanye n’Imana amasezerano adasanzwe”.

Uko ubukana bwa COVID-19, buhagaze mu karere k’ibiyaga bigari, ari naho u Burundi buherereye.

Muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo abamaze kwandura COVID-19 ni 46, mu Rwanda abamaze kwandura ni 36, Kenya abamaze kwandura ni 26, Uganda abamaze kwandura ni 9, Tanzania abamaze kwandura iyi virus ni 12.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA