AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

‘(U Rwanda) ni umuturanyi Imana yaduhaye turifuza kubana neza’ Perezida Nkurunziza

‘(U Rwanda) ni umuturanyi Imana yaduhaye turifuza kubana neza’ Perezida Nkurunziza
31-12-2018 saa 14:28' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 6891 | Ibitekerezo

Perezida w’ u Burundi Pierre Nkurunziza yavuze ko yifuza ko amateka yahinduka Abanyarwanda n’ Abarundi bakabana neza ashimangira ko nta kibi u Burundi bwifuriza u Rwanda. U Rwanda narwo rwifuza ko agatotsi kari mu mubano w’ ibihugu byombi kavamo.

Umukuru w’ igihugu cy’ u Burundi mu mpera z’ icyumweru mu kiganiro n’ abanyamakuru nibwo yagaragaje ko ashaka ko umubano w’ u Rwanda n’ u Burundi waba mwiza.

Abarundi n’ Abanyarwanda bafite byinshi bahuriyeho birimo no kuba hagati yabo bashobora kuganira bakumvikana batagombye umusemuzi kuko bavuga indimi zijya gusa.

Perezida Nkurunziza yavuze ko amateka agaragaza ko Abanyarwanda batabaniraga neza Abarundi gusa ngo igihe kirageze ngo amateka ahinduke.

Yagize ati “Amateka yerekana ko batahoze bashaka kubana neza n’ u Burundi kandi nta wuhitamo umuturanyi, umuturanyi ni uw’ Imana yaduhaye. Twe turifuza kubana neza tukagirirana akamaro. Ibyabaye byose bikwiye guhanagurwa hakaba intangiriro nshyashya mu bitekerezo n’ imigambi yabo. Imigenderanire myiza kandi irambye hagati y’ u Burundi n’ u Rwanda byaba ari inyungu nyinshi ku bana bacu, ku buzukuru n’ abuzukuruza”

Perezida Nkurunziza avuze ibi mu gihe nta byumweru bibiri birashira Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame avuze ko u Rwanda rufite abaturanyi babiri batarwifuriza ineza, gusa agashimangira ko u Rwanda rushishikajwe no gushaka uko iki kibazo cyakemuka.

Tariki 22 Ukuboza 2018, ubwo Perezida Kagame yatangizaga inama ya biro politiki ya FPR yagize ati “Kubana n’umuturanyi uhora ushaka kugutwikira ntabwo ari byiza. Dufite abaturanyi mu karere nka babiri batatwifuriza ineza abandi babiri nta kibazo turabana neza. Abo babiri batatwifuriza ineza nabo tuzashaka uko tubagusha neza. Ubwo ni ku ruhande rumwe, ushaka uko ugusha neza abantu mukabana ariko iyo ugusha neza abantu ngo mubane ntabwo wibagirwa kubaka ubushobozi buvuga ngo ariko nibitagenda neza bizagenda bite ?”

Kuba ibihugu byombi bigaragaza ubushake bwa potiki mu gushakira umuti ikibazo cy’ umubano utifashe neza hagati y’ ibihugu byombi ni ibintu bitanga icyizere ko uyu mubano umaze imyaka 3 utifashe neza ushobora kongera kuba mwiza mu minsi iri imbere.

Kuba umubano utifashe neza hagati y’ ibi bihugu bigira ingaruka ku baturage ku bijyanye n’ ubuhahirane n’ imigenderanire.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA