AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Uganda : CMI yongeye gushimuta Abanyarwanda ibashinja kunekera u Rwanda

Uganda : CMI yongeye gushimuta Abanyarwanda ibashinja kunekera u Rwanda
9-02-2021 saa 10:20' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1565 | Ibitekerezo

Abagabo babiri b’Abanyarwanda basanzwe bakora akazi k’ubucuruzi muri Uganda, bashimuswe n’urwego rw’ubutasi bw’igisirikare cya Uganda (CMI) rubashinja kuba ari ba maneko b’u Rwanda.

Amakuru dukesha Ikinyamakuru Igihe, avuga ko aba bagabo ari Munyurangabo Renatus na Mugisha Gahungu Shadrack bashimuswe ku wa Gatanu w’icyumweru gishize.

Iki kinyamakuru kivuga ko bariya bagabo babiri basanzwe ari abacuruzi b’i Kampala, bashimuswe ku itegeko ryatanzwe n’umuyobozi mukuru wa CMI, Gen Maj Abel Kandiho.

Munyurangabo usanzwe unazwi cyane i Kampala, afite Restaurant n’akabari bizwi nka Pyramid biherereye i Kansanga werecyeza Munyonyo mu gihe Mugisha bafatanyaga we akaba yari umuyobozi wa kariya kabari.

Umurinzi wa kariya kabari yavuze ko atumva icyatumye abayobozi be bashimutwa kuko kariya kabari gasanzwe gakora n’utundi i Kampala kandi ko atigeze yumva abayobozi be bagira ibyo bashinjwa.

Aba bagabo babiri bashimuwe hashize igihe gito, hashimuswe undi mucuruzi w’Umunyarwanda na we uzwi cyane i Kampala ari we Napoleon Rebero dore ko we yanaburiwe irengero nyuma y’uko afashwe na CMI agafungwa mu buryo butubahirije amategeko.

Iki kinyamakuru kivuga ko aba banyarwanda bose bashinjwa kuba baraje kunekera u Rwanda nk’ibirego byakunze gushyirwa ku banyarwanda benshi bagiye bafatiwe muri kiriya gihugu bagafungwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Mu minsi micye ishize, Uganda yarekuye abandi banyarwanda batandatu barimo umugore umwe wageze ku mupaka wa Kagitumba atabasha kugenda kubera iyicarubozo yakorewe aho yari afungiye.

Ni kenshi humvikanye Abanyarwanda bagiye bafungwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko muri Uganda bashinjwa kuza gutatira u Rwanda ndetse bagakorerwa iyicaruzo ryanagiye rituma bamwe bahasiga ubuzima.

Kuva muri Gashyantare 2019, Ubuyobozi Bukuru bw’u Rwanda bwagiriye inama kutajya muri kiriya gihugu kuko bajyayo bakagirirwa nabi, byatumye kuva icyo gihe imipaka ihuza u Rwanda na Uganda isa nk’ifunze.

Mu kiganiro Battlegrounds giherutse gutambuka ku mbuga nkoranyambaga, Perezida Kagame Paul yongeye kuvuga ko ibibazo by’u Rwanda na Uganda ari ibya cyera ahubwo ko ubu ari bwo bisa nk’ibyagiye hanze.

Gusa yavuze ko kuva aho we na mugenzi we Perezida Kaguta Museveni basinyiye amasezerano y’i Luanda muri Angola, hari ibiriho bikorwa kugira umubano w’ibihugu byombi wongere ubyuke.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA