AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Urujijo mu matora ya Perezida wa Kongo, azaba Perezida arahire nyuma habe andi

Urujijo mu matora ya Perezida wa Kongo, azaba Perezida arahire nyuma habe andi
26-12-2018 saa 19:13' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1648 | Ibitekerezo

Komisiyo y’ amatora muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo yatangaje ko amatora ya Perezida w’ Iki gihugu yimuriwe muri Werurwe 2019 mu duce twa Beni na Butembo, mu ntara ya Kivu ya ruguru ; no mu gace ka Yumbi mu ntara ya Mai Ndombe.

Mu itangazo CENI ya Kongo yashyize ahagaragara kuri uyu kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Ukuboza 2018 yavuze ko ebola n’ umutekano muke aribyo byatumye amatora yigizwa inyuma mu bice bimwe na bimwe.

CENI yanasohoye ingengabihe nshya y’ amatora. Amajwi y’ agateganyo y’ ibizava mu matora ateganyijwe tariki 30 Ukuboza 2018, bizatangazwa tariki 6 Mutarama 2019. Imibare ntakuka y’ amajwi izatangazwa tariki 15 Mutarama.

Perezida mushya wa Kongo azarahira tariki 18 Mutarama. Abasesenguzi mu bya politike baribaza icyo amatora yo mu kwezi kwa Gatatu azaba amaze, mu gihe amatora nyamukuru azaba yarangiye mu kwezi kwa Mbere.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA