AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Kongo igiye guperereza ku cyatumye gale ya moshe yica abantu 17

Kongo igiye guperereza ku cyatumye gale ya moshe yica abantu 17
2-07-2019 saa 20:12' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 401 | Ibitekerezo

Mu ijoro ryo ku Cyumweru rijira ku wa Mbere tariki 1 Nyakanga 2019 nibwo gale ya moshe yakoze impanuka yica abantu 17, Repubulika ya Demukarasi ya Kongo yatangaje ko yatangiye iperereza ngo imenye icyateye iyi mpanuka.

Iyi mpanuka yabereye mu mujyi wa Pointe Noire yakomerekeyemo abantu 25.

Ni impanuka ya kane nyuma y’ iyabereye Mvoungouti mu 1992 na 2005, n’ iya Yanga yo muri 2012.

Ababuze babo basabwe kujya mu buruhukiro bw’ intara kureba ko babona imirambo yabo.

Umuturge witwa Roland Nganga ati “Uwapfuye yari umugore wa musaza wanjye. Yari avuye ku isoko ariko ntiyabashije kugera Ngondji. Yapfiriye aho impanuka yabereye yari yangiritse cyane. Izina yiyanditse ku kaboko niryo ryatumye tumumenya”.

Ikigo gishinzwe imihanda ya gale ya moshe cyavuze ko iyi mpanuka itatewe n’ ikibazo cy’ umuhanda.

Jean Claude Tchibassa Loubouboungou, Umuyobozi mukuru wa The Congo Ocean Rail Company, yagize ati “Ni umuhanda mwiza, ni umwe mu mihanda myiza dufite ariko ku bw’ amahirwe make iyi mpanuka yakomerekeyemo abantu, abandi itwara ubuzima bwabo. Ibi nk’ ibi ntabwo twari tubineye ariko byabaye. Tugomba gukora iperereza tukamenya icyabiteye”.

Src : Africanews


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA