AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

AMAFOTO : Ihere ijisho ubuzima bwihariye bw’abo mu bwoko bw’aba Karamojong muri Uganda

AMAFOTO : Ihere ijisho ubuzima bwihariye bw’abo mu bwoko bw’aba Karamojong muri Uganda
16-02-2017 saa 11:05' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 15825 | Ibitekerezo

Abaturage bo mu burasirazuba bw’amajyaruguru ya Uganda bo mu bwoko bw’aba Karamojong, babaho mu buzima bwihariye, aho batunzwe ahanini n’ubworozi bw’inka birirwa bimukana bakagenda urugendo rurerure bashaka aho bashobora kuzibonera amazi. Aba baturage kandi bafite imico n’imyitwarire yihariye, irimo no kuba bashobora konka inka bakanywa amata yazo batiriwe bazikama.

Umuco n’imigenzo yabo, ibamo ibintu byinshi bidasanzwe. Uretse kubona bipfumura amatwi bakambara ibintu bimeze nk’amaherena ariko ntibipfumure nk’ibisanzwe, unababonana inkovu nyinshi ku mubiri wabo z’imyotso baba barishyizeho. Ikindi kandi, iyo umusore cyangwa umukobwa ageze mu gihe cy’ubugimbi n’ubwangavu, aba agomba gukurwa iryinyo ry’imbere.

Gafotozi witwa Sumy Sadurni yashatse kugaragaza imwe mu mibereyo yabo mu mafoto, ahera mu majyaruguru ya Uganda areba uko babaho, agera mu gace kegereye Masai muri Kenya.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA