AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Urutonde rw’ibihugu bifite ibitwaro kirimbuzi byahindura isi umuyonga mu kanya gato

Urutonde rw’ibihugu bifite ibitwaro kirimbuzi byahindura isi umuyonga mu kanya gato
5-03-2022 saa 14:13' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 46048 | Ibitekerezo 24

Mu mateka y’isi, habayeho intambara ebyiri z’isi yose. Iheruka yasojwe n’ikoreshwa ry’ibisasu bya kirimbuzi, byatewe i Hiroshima n’i Nagasaki mu gihugu cy’u Buyapani, bikozwe n’ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Intambara ya gatatu y’isi yose ubu iramutse ibaye, yaba ari imperuka y’isi kuko ibihugu byinshi kuri uyu mubumbe byamaze kwigwizaho ingufu z’ibitwaro kirimbuzi, bishobora kurimbura igice kinini ku isi kigasigara ari ubutayu butagira n’icyatsi na kimwe.

Bimwe mu bihugu byigamba ko bifite ibitwaro bya kirimbuzi, ibindi bibyibitseho mu ibanga bidashaka kwerurira isi, mu gihe hari ibindi bikibigerageza. Hari ibihugu bidashidikanywaho kuba bifite ibitwaro kirimbuzi, ari nabyo tugarukaho muri iyi nkuru.

1. Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ni kimwe mu bidashidikanywaho kuba bifite ibitwaro bya kirimbuzi. Igeragezwa ryabyo rya mbere, ryakozwe tariki 16 Nyakanga 1945, ndetse u Buyapani kugeza n’ubu burakibasirwa n’ingaruka z’ibisasu bibiri bya kirimbuzi byatewe muri iki gihugu bikozwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Iki gihugu kiri mu mubare w’ibihugu bifite ibitwaro bya kirimbuzi byasinyanye amasezerano yo kudaterana no gufatanya gukumira ibindi bihugu bishaka kwigwizaho ubu bwirinzi.

2. U Burusiya

Igihugu cy’u Burusiya, nacyo ntigishidikanywaho kuba gifite ibisasu kirimbuzi. Byageragejwe bwa mbere tariki 29 Kanama 1949, kandi iki gihugu cyagiye kirangwa n’ubushotoranyi bugaragaza ko kihagazeho, kitahangarwa n’ikindi gihugu na kimwe kuri iyi si. U Burusiya kandi, ni igihugu cyamaze gutangaza ko kiteguye igihe cyose haramuka hari ukinishije kubagabaho igitero. U Burusiya buri mu mubare w’ibihugu bifite ibitwaro bya kirimbuzi byasinyanye amasezerano yo kudaterana no gufatanya gukumira ibindi bihugu bishaka kwigwizaho ubu bwirinzi.

3. U Bwongereza

U Bwongereza, nabwo mu buryo budashidikanywaho bwibitseho ibitwaro kirimbuzi bya rutura, ndetse byageragejwe bwa mbere tariki 3 Ukwakira 1952. Ni kimwe mu bihugu bidakunda kugaragaza ubushotoranyi ariko gihora kiryamiye amajanja kuburyo nta kindi gihugu cyarota kikigabaho igitero. U Bwongereza buri mu mubare w’ibihugu bifite ibitwaro bya kirimbuzi byasinyanye amasezerano yo kudaterana no gufatanya gukumira ibindi bihugu bishaka kwigwizaho ubu bwirinzi.

4. U Bufaransa

U Bufaransa nabwo bufite ibitwaro bya kirimbuzi, ndetse tariki 13 Gashyantare 1960, habayeho igikorwa cyo kubigerageza. Iki gihugu cyo ku mugabane w’u Burayi, ni kimwe mu bihugu usanga bitera inkunga ibihugu biri mu ntambara, kandi ntawapfa guhirahira atera u Bufaransa kuko bizwi ko bibitseho ibitwaro bya kirimbuzi. U Bufaransa buri mu mubare w’ibihugu bifite ibitwaro bya kirimbuzi byasinyanye amasezerano yo kudaterana no gufatanya gukumira ibindi bihugu bishaka kwigwizaho ubu bwirinzi.

5. U Bushinwa

U Bushinwa nicyo gihugu cya mbere muri Aziya gifite ibitwaro bya kirimbuzi byinshi. Nta muntu wahangara iki gihugu, kandi uwagishotora wese aho barwanira nta n’akatsi kazahasigara. U Bushinwa bwagerageje bwa mbere ibitwaro kirimbuzi tariki 16 Ukwakira 1964. U Bushinwa buri mu mubare w’ibihugu bifite ibitwaro bya kirimbuzi byasinyanye amasezerano yo kudaterana no gufatanya gukumira ibindi bihugu bishaka kwigwizaho ubu bwirinzi.

6. U Buhinde

U Buhinde bwagerageje ibitwaro byabwo bya kirimbuzi tariki 18 Gicurasi 1974. Ntabwo bikunze kubaho ko u Buhinde bushotora ibindi bihugu, ariko nta n’ikindi gihugu cyahangara abahinde, kuko bizwi mu buryo bweruye ko bibitseho ibi bitwaro bya rutura. U Buhindi ntiburi mu mubare w’ibihugu bifite ibitwaro bya kirimbuzi byasinyanye amasezerano yo kudaterana no gufatanya gukumira ibindi bihugu bishaka kwigwizaho ubu bwirinzi.

7. Pakistan

Tariki 28 Gicurasi 1998, nibwo Pakistan yagerageje ibitwaro byayo bya kirimbuzi. Ni kimwe mu bihugu byihagazeho, bidahangarwa n’amahanga abonetse yose. Pakistan ntiri mu mubare w’ibihugu bifite ibitwaro bya kirimbuzi byasinyanye amasezerano yo kudaterana no gufatanya gukumira ibindi bihugu bishaka kwigwizaho ubu bwirinzi.

8. Koreya ya Ruguru

Koreya y’Amajyaruguru, iri mu bihugu bizwiho ubushotoranyi no kwishongora cyane. Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Koreya y’Amajyepfo, ni bimwe mu bihugu bidacana uwaka n’iki gihugu ariko kuba ntacyo bagitwara, ni uko bazi neza ko gifite ibitwaro bya Kirimbuzi. Tariki 9 Ukwakira 2006 nibwo bakoze igerageza rya mbere ry’ibitwaro byabo bya kirimbuzi. Koreya ya Ruguru, ntiri mu mubare w’ibihugu bifite ibitwaro bya kirimbuzi byasinyanye amasezerano yo kudaterana no gufatanya gukumira ibindi bihugu bishaka kwigwizaho ubu bwirinzi.

9. Israel

Israel ni igihugu kidahangarwa, ariko kandi kidapfa kwerura ko gitunze ibitwaro bya kirimbuzi kuko hataranagaragazwa ingano y’amatoni yabyo iki gihugu kibitse. Hari abashakashatsi batandukanye ariko bagiye bagaragaza ko Israel ifite ingano nini cyane y’ibitwaro bya kirimbuzi bihishe mu mutamenwa. Kuko batanapfa kubyerura, Israel nayo ntibarizwa mu mubare w’ibihugu bifite ibitwaro bya kirimbuzi byasinyanye amasezerano yo kudaterana no gufatanya gukumira ibindi bihugu bishaka kwigwizaho ubu bwirinzi.

10. U Bubiligi, u Budage, U Butaliyani, U Buholandi na Turikiya

Ibihugu bigize umuryango wa NATO ( North Atlantic Treaty Organization ) byahawe ibitwaro kirimbuzi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ibyo bihugu ni U Bubiligi, u Budage, U Butaliyani, U Buholandi na Turikiya. Leta Zunze Ubumwe za Amerika zahaye ibi bihugu ibitwaro kirimbuzi ariko hari icyo babakinze gikomeye. Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni igihugu kidasanzwe, gifite ikoranabuhanga rihambaye kuburyo n’ibisasu bya kirimbuzi bafite birinzwe, uwabigwaho akaba ntacyo yabimaza atabanje guhabwa uburenganzira na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ibi bihugu bitanu nabyo, byabasha gukoresha ibyo bitwaro bya kirimbuzi bibanje gusaba amakode (authorization codes) mu gisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 24
Teddy Kuya 6-03-2022

YEHOVA azarimbura abarimbura isi

Didas RUTAYOMBA Kuya 2-03-2020

Ntabutabera buba kuriyisi iyo,buhaba babazwa ABOBISHE BABAZA Ibisasu aribo,babifite.

Nziyunvirajustin2@gmail.com Kuya 13-02-2020

No ndabona 3china 4

Butoyi Kuya 13-10-2017

Nomuburundi Biriho Muzoze Mugenda Hange

Habiyambere Jean de Dieu. Kuya 10-04-2017

None se ko ibihugu bitunze ibitwaro bya kirimbuzi bizwi, muri Iraq na Libye bajyaga gushaka yo iki ? Ni bimwe by’insina ngufi icirwaho urukoma ? Twe intwaro yacu kirimbuzi ni ubumwe bw’acu.

jo Kuya 11-03-2017

ni hatari

Ndorimana Jeanvier Kuya 28-02-2017

Iyi Si Iri Mu Biganza By’Imana Ntacyayihungabanya Ireba !

mango Kuya 25-02-2017

ivyovyose vyokorewekwica abanu iyisi tuyigorewekope

Niyigena hassan Kuya 24-02-2017

Murakoze
Kutugezaho runo rutonde. Muzatubwire no muri Africa murakoze

Niyigena hassan Kuya 24-02-2017

Murakoze
Kutugezaho runo rutonde. Muzatubwire no muri Africa murakoze

Niyigena hassan Kuya 24-02-2017

Murakoze
Kutugezaho runo rutonde. Muzatubwire no muri Africa murakoze

Emmy Kuya 5-02-2017

na siriya ntiyaburaho rwose.

ntwali joseph Kuya 29-10-2016

urwanda ni urwa11hazagire abadushingaho tubereke

- Kuya 28-10-2016

Afurika dusanzwe n’ubundi twaripfiriye nababwira iki !

JAMALI KHD Kuya 27-10-2016

NTIBIZOROHA PE

Hakizimana Yve Kuya 17-10-2016

Aha !! Iyinambara Yazahindura Isi Birababaje.

Hakizimana Yve Kuya 17-10-2016

Aha !! Iyinambara Yazahindura Isi Birababaje.

dimbidore Kuya 10-10-2016

hari uri hejuru ya bose, ni Imana kuko ibyo byose ni iby’abana b’abantu babashije gukora

kagabo Kuya 9-10-2016

Twe turi mubatirata ariko icyonzi cyo tubarenzeho

joan Kuya 8-10-2016

Iran se ko mwayibagiwe buriya za Turkia zirayiruta ?

fkaaa Kuya 7-10-2016

urwanda se ariko numugapinge twe nuko tutabyigamba hazagire udukinisha arebe uko tumunywa

ha haha a Kuya 7-10-2016

Du n’’importe quoi !!!

byiringiro Kuya 6-10-2016

kabisa ururutonde ndarwemera ku ko ibibihugu nibyo bikaze ku isi pe !!

byiringiro Kuya 6-10-2016

kabisa ururutonde ndarwemera ku ko ibibihugu nibyo bikaze ku isi pe !!

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA