AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Gitwe : Abageni bakoze ubukwe bw’akataraboneka bigendera mu ngorofani - Amafoto

Gitwe : Abageni bakoze ubukwe bw’akataraboneka bigendera mu ngorofani - Amafoto
2-10-2016 saa 15:44' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 45269 | Ibitekerezo 28

Kuri iki Cyumweru tariki 2 Ukwakira 2016, i Gitwe mu karere ka Ruhango habaye ubukwe budasanzwe, aho umwarimu wo muri Kaminuza n’umukunzi we basezeranye, aho kugenda mu modoka z’igiciro gihambaye bakigendera mu ngorofani.

Munyaneza Emile asanzwe ari umwarimu muri Kaminuza ya Gitwe, ariko by’umwihariko akaba azwiho kugira udushya twinshi mu buzima bwe. Kuri iki Cyumweru, nibwo yasezeranye imbere y’Imana na Murekatete Josiane, umukunzi we bari bamaze igihe basezeranye imbere y’amategeko, ndetse yari yaramaze no kumusaba no kumukwa.

Ubukwe bwa Emile na Josiane, bwari bwuzuyemo udushya twinshi ariko icyatangaje abantu ni uko abageni batagenze mu modoka zihenze, ahubwo bigendeye mu ngorofani abantu bazirika ku modoka zitwara imizigo. Udushya dutandukanye twari muri ubu bukwe, twahuruje imbaga y’abantu benshi bashakaga kwihera ijisho.

Abageni bigendeye mu ngorofani aho kugenda mu modoka zihenze

Munyaneza Emile ni umunyarwenya ariko kandi anafite amateka yabera benshi isomo rikomeye mu buzima bwabo. Urugero rufatika, ni ukuba mu mwaka wa 2010 yaragiye kwiga mu Buhinde abikesha amafaranga yakoreye acuruza Me2U (Mituyu), ubu akaba yararangije icyiciro cya gatatu cya Kaminuza ndetse yahise abona n’akazi ko kwigisha muri Kaminuza ya Gitwe.

Ubukwe budasanzwe na Murekatete Josiane, yabukoze nyuma y’uko muri Nyakanga hari habaye imihango yo gusaba no gukwa ndetse no gusezerana imbere y’amategeko. Aba bageni kandi bari barambanye, dore ko bari bamaze imyaka igera ku 8 bakundana.

Aha bari mu mihango yo gusaba no gukwa

Bamaze igihe banasezeranye imbere y’amategeko

INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 28
Nishimwe Albertine Kuya 20-12-2016

hhhhhhhhhh wauuuu good creativity.

Hagenimana Rafiki Kuya 8-10-2016

Twemeye pe abo mumajyepfo murakoze koko muvukana atatu(3) ndavuga amashuri

Hagenimana Rafiki Kuya 8-10-2016

Twemeye pe abo mumajyepfo murakoze koko muvukana atatu(3) ndavuga amashuri

N.Emmy Kuya 6-10-2016

Hello !

Iyi ngorofani ikodeshwa angahe ? contact number zuyikodesha ?
Iyi ngorofani ugurishirizwa he ? igurishwa angahe ?

Murakoze.

NAMAHORO Beata Kuya 6-10-2016

bazahure na SENDELI bazahanga ikizagira akamaro nitugikoresha tujye tubishyura kuko nabonye Creativite ari utuntu twe.courage mu guhanga

MUSHIMIYIMANA Etienne Kuya 6-10-2016

Ubu bukwe bwari bwiza ariko abatuye iburengerazuba twabihombeyemo.
Tuzataha ubwo kwita umwana izina.

ERIC Kuya 5-10-2016

yewezataweeeeee ! umva kbsa jyewenasetse naturitse amabondoyatandukanye.sha ariko uriya mudamu we nawe numusitari sha ariko ndabemeye square. hhhh !

masengesho Kuya 4-10-2016

Ndamwemeye PE nudushya

Antony Kuya 3-10-2016

Haaaaaaaaaa pumukere nuwacyera

ngaho Kuya 3-10-2016

yegoko pfumukeli we, ndakwemeye pe burya uziko najyaga nguca amazi kumbi uri serious wana ???????????????????????huuuuuuuuu, so special in your mind, uzagire urugo ruhire muzabyare hungu na kobwa.

jeani Kuya 3-10-2016

Ni umuhatari ahubwo yashatse kugenda mu igare nkirya Prince Charles wUMWAMIKAZI Elizabeth mu Bwongereza.nawe akora ubukwe niryo yangenzemo numugeni

UKATINE Kuya 3-10-2016

BIRASHIMISHIJE CYANE RWOSE.

Dr Samrt Kuya 3-10-2016

basore ni danger njye ndashaka kuzajyayo nkamwibariza aho izi ngorofani yazikuye kuko zishobora kuba zihenze kurusha imodoka gusa zibaye arizo mu Rwanda byaba ari agashya azanye nanjye nazazikoresha mubukwe bwanjye mfite umwaka utaha

hazary Kuya 3-10-2016

najye ndabikunze cyane ntampamvu yamamodoka ubwose koharaho bigendera namaguru, erega burya igikuru nuko umurenge uba wabyemeje hanyuma mukibanira naho ibindibyose ni gupfusha ubusa igihe tutibagiwe nagafaranga kabaye ingume murikigihe, nabandi bamwigireho isomo ryokoroshya ubuzima nokwicisha bugufi

Dieudonne IDAHEMUKA Kuya 3-10-2016

Hhhh nigitangaza uyu mugabo gusa iyo akoresha ingorofani gusa nibwo yari kuba adasesaguye naho gushaka Imodoka imukurura byo depense ni double ariko afite inovation da arakaze bazagire urugo ruhire

Diane Kuya 3-10-2016

Ubu bukwe kombona budasanzwe mururu Rwanda !Mbega byizaaa ririya gare bagendeyemo nanjye ndarishaka mu bukwe bwanjye. binyibukije ubukwe njya mbona muma film yo mumyaka 1980 !!!hahahahhahahahh

x Kuya 3-10-2016

Ko ubwo bukwe bwabonetsemo udushya mutubwire nubwabonetsemo udushaje

Mahoro jean de Dieu Kuya 3-10-2016

Nukuri ubu bukwe batubereye igitangaza bona ko Emile yabazwa imodoka izamutwara nabamwe mubagize umuryango akababwira ko bazayibona umunsi w’ ubutwe . Cyakora numuntu ukwiriye ku igirwaho. ahubwo leta imwigiho kuko hari byinshi yageza ku gijugu nabatuye isi.

Diane Kuya 3-10-2016

Ubu bukwe kombona budasanzwe mururu Rwanda !Mbega byizaaa ririya gare bagendeyemo nanjye ndarishaka mu bukwe bwanjye. binyibukije ubukwe njya mbona muma film yo mumyaka 1980 !!!hahahahhahahahh

kalisa Kuya 3-10-2016

Woooow make the difference

Justin Mutabazi Kuya 3-10-2016

Ubwo c iyo ngorofani ko mbana idasanzwe, aho si commande yakoresheje ??
Bibaye ari commande irahenze kuruta gukodesha imodoka bagendamo, yarasesaguye rero mwikomeza kuvuga ngo yanze kugenda mumodoka zihenze.

Rukundo Jean paul Kuya 3-10-2016

umuhanga mu guhanga udushya !!!!

Ngoma david Kuya 3-10-2016

Ubwo bukwe bwavere kugitwe bwari sawa cyane wagirango nabanya burayi !!!

Neipy Kuya 2-10-2016

Ariko ntimukavuge ngo ntibuhenze ! Iriya modoka imukurura c ibujijwe niki kuba ihenze ? Ahubwo burahenze nuko burimo nyine udushya !

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA