AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Nyagatare : Abaturage barifuza ko bakwegerezwa servisi zo gupima ibimenyetso bya gihanga

Nyagatare : Abaturage barifuza ko bakwegerezwa servisi zo gupima ibimenyetso bya gihanga
19-09-2022 saa 18:30' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 7531 | Ibitekerezo 2

Abaturage batuye mu Karere Nyagatare, bitabiriye igitaramo cyateguwe na Laboratwari y’Ibimenyetso bya Gihanga bikoreshwa mu Butabera (RFL), bishimiye kumenya serivisi zitangwa n’iyi Laboratwari, batangaza ko bifuza kwegerezwa hafi serivisi yayo hafi yabo.

Mu bukangurambaga bwateguwe na RFL kuwa Gatandatu tariki ya 17 Nzeri 2022, abaturage batuye mu Karere ka Nyagatare, bashishikarijwe kwitabira serivisi zitangwa na RFL kugira ngo bahabwe ubutabera bunoze. Akarare ka Nyagatare kagezweho nyuma y’uko igikorwa nk’iki cyari cyanabereye mu karere ka Ngoma nako ko muri iyi ntara y’Uburasirazuba.

Ubu bukangurambaga bwabereye i Nyagatare bwakozwe hifashishijwe abahanzi b’ibyamamare nka Butera Knowless, Intore Masamba, Tom Close na Senderi International Hit. Aba bahanzi bataramiye imbaga yari yuzuye stade ya Nyagatare, buri umwe aririmba anyuzamo ubutumwa bushishikariza abaturage kumenya serivisi za RFL kandi akanabasaba kuzitabira.

Abaturage bidagaduye banahabwa ubutumwa

Umuyobozi wa RFL, Dr Karangwa Charles, yamenyesheje abaturage serivisi batanga abagaragariza ko iki kigo gifite Laboratwari ifite ubushobozi bwo ku rwego mpuzamahanga kandi ko RFL yashyizweho kugira ngo ifashe abaturage kubona ubutabera bunoze. Abaturage bagaragaje ko bishimiye kumenya serivisi RFL itanga ndetse banagaragariza itangazamakuru ko bifuza kwegerezwa izo serivisi.

Umuyobozi mukuru wa RFL, Dr Karangwa Charles

Mukansanga Diane, yavuze ko bifuza kwegerezwa hafi yabo serivisi za Laboratwari y’ibimenyetso bya Gihanga bikoreshwa mu butabera. Agira ati : "Twumvise ko nta muntu ushobora kurenganywa mu gihe yatewe inda ariko uwayimuteye akihakana umwana kuko bashobora gupima uturemangingo ndangasano bakamenya uwabyaye umwana. Icyifuzo twatanga ni uko serivisi zabo bazitwegereza mu ntara kugira ngo bizorohere buri wese kubona ubutabera."

Gatabazi David, yasabye ko serivisi zitangwa na RFL zakegerezwa abaturage mu turere. Yagize ati : "Serivisi RFL itanga zizafasha abaturage kubona ubutabera nta muntu uzongera kurengana. Hari igihe umuntu yashoboraga no gufungwa imyaka 20 arengana ariko kubera izi serivisi ntabwo byabaho igihe yagannye iriya Laboratwari".

Dr Karangwa Charles, Umuyobozi Mukuru wa Laboratwari y’Ibimenyetso bya Gihanga bikoreshwa mu Butabera, yavuze ko Leta y’u Rwanda igenera RFL ingengo y’imari ingana na Miriyari enye z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo abaturage babone ubutabera bunoze.

Yagize ati : "Ubukangurambaga twatangiye bumaze gutanga umusaruro, hari abaturage benshi bitabiriye kugana serivisi zacu. Twabonye impinduka mu kazi kacu ka buri munsi. Intego zatumye Leta ishyiraho RFL ni ukugira ngo abaturage babone ubutabera bunoze. Serivisi zacu ku isi ni zo za mbere zihendutse ugereranyije n’izindi Laboratwari zo mu bindi bihugu kubera ko Leta buri mwaka tuba dufite ingengo y’imari ya Miriyari enye duhabwa na Leta kugira ngo abaturage babone ubutabera bunoze."

Dr Karangwa arakomeza avuga ko RFL iteganya kuzashyiraho amashami mu ntara ahazajya hafatirwa ibizamini bikajyanwa i Kigali.

RFL itangaza ko Leta itanga nkunganire irenga 50% ku baturage bakeneye kubona ubutabera bunoze bifuza serivisi zirimo iy’Uturemangingo Ndangasano ku mafaranga 89, 000 Frws.

Ubukangurambaga bwa RFL bukomeje kubera hirya no hino mu gihugu hifashishijwe abahanzi b’ibyamamare. Bwatangiriye mu Karere ka Ngoma kuwa Gatanu tariki ya 16 bukomereza mu Karere ka Nyagatare kuwa Gatandatu tariki ya 17 Nzeri 2022, buzakomereza mu zindi ntara mu minsi iri imbere.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
Umuhoza Kuya 11-01-2023

Ndi umukobwamfite imyaka 18 nkabanifu umuhungu tuba inshuti

Umuhoza Kuya 11-01-2023

Ndi umukobwamfite imyaka 18 nkabanifu umuhungu tuba inshuti

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA