AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

U Rwanda rwatangaje ifungurwa ry’Umupaka wa Gatuna uruhuza na Uganda

U Rwanda rwatangaje ifungurwa ry’Umupaka wa Gatuna uruhuza na Uganda
28-01-2022 saa 05:47' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1863 | Ibitekerezo

Kuva tariki 31 Mutarama 2022, Umupaka wa Gatuna/Katuna uhuza u Rwanda na Uganda uzaba ufunguye nk’uko byatangajwe na Guverinoma y’u Rwanda mu itangazo yashyize hanze.

Mu itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, ryavuze ko nyuma y’uruzinduko rwa Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka uherutse gusura u Rwanda ku itariki ya 22 Mutarama, “Guverinoma y’u Rwanda yabonye ko hari umugambi wo gukemura ibibazo byagaragajwe n’u Rwanda, ndetse n’ubushake bwa Guverinoma ya Uganda mu gushaka umuti w’ibibazo bitarakemuka.”

Ryakomeje rivuga ko icyemezo cyo gufungura Umupaka wa Gatuna kizatangira gushyirwa mu bikorwa ku itariki ya 31 Mutarama 2022. Riti “Guverinoma y’u Rwanda irifuza gutangaza ko Umupaka wa Gatuna hagati y’u Rwanda na Uganda uzafungurwa kuva ku itariki ya 31 Mutarama 2022.”

Nk’uko bimeze ku yindi mipaka, ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 zizubahirizwa no ku Mupaka wa Gatuna, riti “Nk’uko bimeze ku yindi mipaka yo ku butaka, inzego z’ubuzima hagati y’u Rwanda na Uganda zizakomeza gukorera hamwe mu gushyiraho ingamba zorohereza urujya n’uruza rw’abantu hashingiye ku bihe bya Covid-19.”

Iri tangazo kandi rivuga ko Guverinoma y’u Rwanda irajwe ishinga no gukomeza gucyemura ibibazo biri hagati y’impande zombi, iki cyemezo kikaba kigamije kwihutisha ibikorwa byo gukemura ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi.

Itangazo riragira riti “Guverinoma y’u Rwanda ishyigikiye ibiri gukorwa mu gukemura ibibazo bigihari hagati y’u Rwanda na Uganda kandi yizeye ko itangazo ry’uyu munsi rizagira uruhare mu kwihutisha izahuka ry’umubano hagati y’ibihugu byombi.”

Riti “Hashingiwe ku itangazo ry’ibiganiro bya kane byabereye Gatuna/Katuna tariki 21 Gashyantare 2020, Guverinoma y’u Rwanda iramenyesha abantu bose ko Umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda uzafungurwa kuva tariki 31 Mutarama 2022.”

Biriya biganiro byabaye tariki 21 Gashyantare 2020, byari byahuriyemo Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Perezida Yoweri Kaguta Museveni, ndetse n’abahuza ari bo Perezida Etienne Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na João Manuel Gonçalves Lourenço wa Angola.

Muri ibi biganiro hari hafatiwemo imyanzuro isaba Guverinoma ya Uganda gukemura ibibazo byose yashinjwaga na Uganda hanyuma ikabigaragaza mu gihe cy’iminsi 15 nyuma y’aho abakuru b’Ibihugu bakongera guhura bafungura imipaka.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA