AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Uko bigenda muri Afurika aho abagabo bagisangira abagore

Uko bigenda muri Afurika aho abagabo bagisangira abagore
5-06-2020 saa 11:24' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 4967 | Ibitekerezo

Uyu muco usigaye hacye muri Afurika wahoze mu migabane yose y’Isi, aho umugore yabaga ari uw’abagabo bose batuye muri ako gace. Hari aho ukuri muri Afurika y’Iburasirazuba mu gihugu cya Kenya.

Mu bitwa abamasayi babiziranyeho, abagabo bari mu kigero kimwe basangira abagore. Mu bamasayi iyo umugore ashyingiranywe n’umugabo ntabwo aba ashingiranywe nawe gusa, ahubwo aba ashyingiranywe n’umuryango w’umugabo we n’inshuti z’umugabo we.

Uyu ni umuco wabo. Abagabo ku bushake bwabo bemerera abagore babo guterana akabariro n’undi mugabo ariko abagore babikora ku bushake bwabo ntabwo ari agahato. Iyo umwana avutse aba ari umwana w’umuryango mugari. Umugabo wa nyina amwitaho afatanyije n’abandi bagabo bo muri ako gace.

Iyo umugabo ashaka guterana akabariro n’umugore wa mugenzi we, ahengera mugenzi we adahari akajyayo agashinga icumu rye aho nyiri urugo aribona atashye. Ibyo biba bivuze ko uwo mugore ari uwe ijoro ryose kugeza ashyinguye iryo cumu ku butaka.

Iyo umugabo atashye agasanga hari icumu rishinze hafi y’urugo rwe, ajya mu rugo rw’uwo mugabo agakora nk’ibyo mugenzi we yakoze.

Abarokore bo muri Kenya bavuga ko uyu muco udakwiye ariko ba nyirawo bakomeza kuwukora kandi bagaragaza ko ntacyo ubatwaye.

Abakobwa baganiriye n’umunyamakuru wa Dail mail yavuze ko iyo bakundanye n’umusore bagashyingiranwa baba babizi ko bahindutswe umugore w’umuryango mugabo w’uwo musore.

Bavuga ko umugabo wese wo muri uwo muryango mugari ubakeneye bamuha ku bushake bwabo, umwe muri bo yagize ati “Ansabye ntabwo namwima. Ntabwo navuga oya”.

Gushaka abagore benshi biremewe mu mategeko y’ibihugu bitandukanye ku Isi ndetse hari n’amategeko abyemera ariko umuco wo gusangira abagore ugenda ucika hirya no hino ku Isi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA