AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Congo : Hongeye kuba imyigaragambyo idasanzwe y’abavuga ko badashaka Abapolisi b’u Rwanda

Congo : Hongeye kuba imyigaragambyo idasanzwe y’abavuga ko badashaka Abapolisi b’u Rwanda
29-12-2021 saa 09:52' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1959 | Ibitekerezo

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Ntara ya Kivu y’Epfo hongeye kuba imyigaragambyo yo guhagarika ibikorwa byose ngo bamagana ko Polisi y’u Rwanda ijyayo gutanga ubufasha bwo gucungira abaturage umutekano.

Iyi myigaragambyo yabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Ukuboza 2021 nyuma y’uko bisabwe n’imiryango itari iya Leta yahamagariye abaturage kwamagana igikorwa cyavuzwe cyo kohereza Abapolisi b’u Rwanda gucunga umutekano.

Ibigo by’amashuri, amaduka ndetse na station zicuruza ibikomoka kuri peteroli byiriwe bifunze kuri uyu wa Kabiri.

Iyi myigaragambyo ikurikiye indi yabaye tariki 20 Ukuboza 2021 na yo yitabiriwe n’abavugaga ko batifuza ko Polisi y’u Rwanda ijya i Goma gucungayo umutekano ngo kuko bafite igipolisi n’igisirikare byihagije. Ni imyigaragambyo yaguyemo abantu bane.

Bamwe mu bacuruzi bo muri Uvira bavuga ko iyi myigarambyo yo kudakora imirimo yabahombeje kandi babeshejweho no gukora. Hari abasanga société civile zo muri iyi ntara ya Kivu y’Epfo zari zikwiye gukora imyigaragambyo yo kwamagana imitwe yitwaje ibirwanisho y’abanyamahanga iri muri Teritware ya Uvira, aho gukora imyigaragambyo y’abantu bataragera muri Kongo.

Minisitiri Muyaya Patrick, umuvugizi wa Leta ya Kongo, mu biganiro bitandukanye yagiye aha ibitangazamakuru bitandukanye, ahakana ko nta ba polisi b’u Rwanda bari muri Kongo kandi nta mushinga uhari wo kuzana igipolisi cy’u Rwanda muri Kongo.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA