AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Impanuka ya GAAGA yahitanye inzovu abantu 8 barakomereka

Impanuka ya GAAGA yahitanye inzovu abantu 8 barakomereka
6-06-2019 saa 14:33' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 5316 | Ibitekerezo

Bisi nini itwara abagenzi ya kampani yitwa GAAGA yagongeye inzovu muri Pariki yo muri Uganda irapfa abagenzi umunani barakomereka bikomeye.

Iyi mpanuka yabereye mu karere Nwoya saa tanu z’ ijoro ryo kuri uyu wa 5 Kamena 2019 muri metero nke uvuye ku kiraro cya Pakwach.

Iyo nzovu yagonzwe na GAAGA igapfa yambukaga umuhanda ivuye muri pariki y’ igihugu ya Murchison.

Twaha Karim wari utwaye iyi bisi ari mu bantu bakomeretse bari kuvurirwa mu bitaro bya Arua n’ ibya Pakwach.

Abakomeretse ni Dr Christine Mpora, David Kizito, Derrick Rwothongeyo, Mohammad Ssegerinya, Sandra Aweka, na Oruma Franscesca .

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda mu gace ka Aswa, Jimmy Patrick Okema , avuga ko iyi mpanuka yatewe n’ uburangare bw’ umushoferi.

Dail monitor yatangaje ko atari ubwa inzovu iteje impanuka mu muhanda Karuma- Pakwach.

Muri Kanama 2018, abantu babiri bakomerekeye mu mpanuka yabereye mu karere ka Nwoya, umudugudu wa Agung umurenge wa Anaka mu muhanda Karuma-Pakwach. Icyo gihe bisi ya KK yagonze inzovu irapfa.

Muri 2002, Gaaga yari ifite umuvuduko mwinshi yagonze inzovu muri pariki ya Queen Elizabeth , umushoferi ajyanwa mu bitaro agezeyo arapfa.

Umuyobozi ushinzwe kwita ku nyamaswa muri Uganda aherutse kuvuga ko umutekano ugiye gukazwa mu mapariki yo muri Uganda mu rwego rwo kwirinda impanuka ziberamo. Yavuze ko nta mushoferi wemerewe kurenza km 45/h muri pariki.

Ibyo uwo muyobozi yavuze ntabwo byubahirizwa kuko abashoferi bakirenza uwo muvuduko. Abashinzwe kwita ku nyamaswa bavuga ko inzovu zipfira mu mpanuka ari imbogamizi ku bukerarugendo muri iki gihugu.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA