AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Sudani y’Epfo : Yishwe n’abavandimwe ngo yanze gushyingiranwa n’ uzamukwa inka 40

Sudani y’Epfo : Yishwe n’abavandimwe ngo yanze gushyingiranwa n’ uzamukwa inka 40
29-04-2019 saa 18:01' | By Rukundo Irené | Yasomwe n'abantu 2049 | Ibitekerezo

Nyaluk Magorok w’imyaka 20 ukomoka muri Sudani y’Eepfo yakubiswe n’abavandimwe be kugeza ashizemo umwuka nyuma yo kwanga gusyingiranwa n’umusore wariwumvikanye n’umuryango w’umukobwa ko azatanga inkwano ingana n’inka 40.

Minisitiri ushinzwe itangazamakuru muri muri Sudani y’Epfo, Taban Abel atangaza iby’iri hohoterwa ryakorewe Nyaluk Magorok wo mu gace kitwa Yirol, yavuze ko ababyeyi ba Nyaluk Magorok aribo bagize uruhare runini mu iyicwa ry’umwana wabo ngo kuko bamutegetse gusanga uwo musore ku ngufu ariko we ababwira ko atabishaka.

Yagize ati “Se w’umukobwa niwe wategetse basaza b’umukobwa kumukubita kubera kwanga gushyingiranwa n’uwo bifuza nk’umuryango.”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko ibi gikomba gufatirwa ingamba kuko bimaze gufata intera ndende, ati “Ibi si ubwambere bibaye kuko no mu mwaka ushize hari umukobwa watewe inda birangira se amukubise kugeza ubwo ashizemo umwuka.”

Kugeza ubu ababyeyi ba Nyaluk Magorok ndetse n’umusore wariwemeye gutanga inka 40 z’inkwano, bakaba batawe muri yombi kugira ngo hakorwe iperereza bamenye intandaro y’ibyabaye byose.

Joan Nyanyuki uhagarariye umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu (Amnesty International) muri Afrika y’I Burasirazuba, atangaza ko guhatira umuntu gushyingiranwa atabishaka ari ukumuhohotera.

Yagize ati “Guhatira abakobwa bakiri bato gushinga ingo, ibi ni ikibazo gikomeye ku buringanire hagati y’abagore n’abagabo. Turahamagarira Leta kugira uruhare mu gukumira abo bose babikora kujya bafatwa bakabihanirwa.”

Ingingo ya 15 mu mu itegekonshinga rya Sudani y’Epfo ivugako buri muntu wese ugejeje ku myaka yo gushyingirwa abifite uburenganzira bwo gushinga urugo.

Ubushakashatsi bwa UNICEF bwo mu mwaka wa 2017 bugaragaza ko 52% by’abakobwa bo mu gihugu cya Sudani y’Epfo, bashyingirwa bafite imyaka 18.

1/2 cy’ abakobwa bo muri Sudani y’ Epfo bashyingirwa bafite imyaka 18


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA