AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

UK : Minisitiri wafashe umugore mu ngoto bari mu nama ari mu mazi abira

UK : Minisitiri wafashe umugore mu ngoto bari mu nama ari mu mazi abira
21-06-2019 saa 07:32' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2409 | Ibitekerezo

Minisitiri mu biro bya Minisitiri w’ Ububanyi n’ amahanga w’ Ubwongereza ari mu mazi abira nyuma y’ uko hagaragaye video y’ ibyo yaraye akoreye umugore wo mu muryango utari uwa Leta urengera ibidukikije ‘Greenpeace’.

Minisitiri Mark Field uri gusabirwa kwirukanwa kuri uyu mwanya yahagurutse aho yari yicaye mu nama yaberaga mu nzu ikorerwamo na Meya w’ Umujyi wa London ‘Mansion House’ asumira umugore wari wambaye ikanzu itukura amufata mu ijosi.

Minisitiri Mark Field avuga ko gumusumira uyu mugore yabitewe n’ uko yari arogoye ijambo ry’ umwe mu bayobozi b’ umujyi wa London agakeka afite intwaro.

Uyu munyapolitiki byarangiye yemeye ko ibyo yakoze ari amakosa abisabira imbabazi nubwo avuga ko abikora yumvaga ari gukora igikorwa cyo gutabara bagenzi be bari kumwe mu nama.

Amashusho yabonywe na televisiyo yitwa ITV yerekagana uyu munyapolitiki asumira uyu mugore akamufata mu ijosi, undi akamwiyaka. Uyu munyapolitiki avuga ko icyo yashakaga kuri uyu mugore atari ikindi ahubwo ari ukumushushubikana ngo asohoke mu cyumba cyaberagamo inama kuri uyu wa Kane tariki 20 Kamena 2019.

Abagize ishyaka Labour ryo Bwongereza basabye ko uyu munyapolitiki yeguzwa ku nshingano afite zo kuba Minisitiri ushinzwe Asia na Pacific mu biro bya Minisitiri w’ ububanyi n’ amahanga.

Minisitiri w’ Abagore n’ Uburinganire Dawn Butler yavuze ko aya mashusho ateye ubwoba. Naho Paul Sweeney wo mu ishyaka Labour yavuze ko icyabaye ari igikorwa cy’ ubushotoranyi.

Ku rundi ruhande ariko Peter Bottomley, umudepite wo mu ishyaka rimwe na Mark Field avuga ko Mark Field nta kintu kidasanzwe yakoze. Ati “Mu bigaragara uriya mugore yageragezaga guteza akavuyo”.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA