AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umukobwa w’Umusitari yahitanywe n’imiti yo kuboneza urubyaro yanyoye akimara kurushinga

Umukobwa w’Umusitari yahitanywe n’imiti yo kuboneza urubyaro yanyoye akimara kurushinga
17-12-2021 saa 15:06' | By Editor | Yasomwe n'abantu 9551 | Ibitekerezo

Joanna Namutebi Wabwire uzwi nka Joanna Kizito akaba ikimenyabose ku mbuga nkoranyambaga i Kampala muri Uganda, yahitanywe n’imiti iboneza urubyaryo yanyoye akimara kurushingana n’umukunzi we.

Ku wa Gatanu, tariki ya 17 Ukuboza 2021, uyu mukobwa w’umuyobozi w’ishuri ryisumbuye rya Gayaza Robina Kizito yashakanye n’umukunzi we Derrick Wabwire mu birori byiza byabereye kuri All Saints Cathedral, nyuma baza kubakira muri Sheraton Hotel, Kampala.

Nk’uko amakuru yatangajwe n’umuvugizi wa CID, Charles Twiine, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku cyicaro gikuru cya Polisi kiri Naguru mu ntangiriro ziki cyumweru, abashakanye baraye muri hoteri ya Sheraton bitegura kujya mu kwezi kwa buki.

Ariko, kuwa gatandatu, abashakanye bahisemo kubanza kujya mu bitaro by’abagore i Bukoto gufata inshinge zo kuboneza urubyaro.

Twine yagize ati :"Bakigera ku bitaro, abaganga babagiriye inama yo gufata intrauterine device (IUD). “Yarasuzumwe ariko nyababyeyi ye ntabwo yari ihagaze neza.Abaganga bamuhaye amazi bizeye ko bishoboka ko bizahuza nyababyeyi. Byagaragaye kandi ko na we yari afite imihango kandi yiyiriza ubusa. ”

Polisi yavuze ko umuganga w’ubuzima bw’imyororokere yabagiriye inama ko umuntu ufite imihango adashobora gufata IUD, ariko nyuma y’impamvu zitazwi, bamwizamo ubwo buryo maze agira ububabare bukabije bwo mu gifu araremba.

Uwo mugeni yahawe ubuvuzi ariko ntibyagira icyo bitanga.Yahise yoherezwa mu bitaro bya Victoria,ari muri koma.

Nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi w’ibitaro bya Women Hospital International,Arthur Metso, ngo abo bashakanye basabye ubufasha mu kuboneza urubyaro, ariko nyuma yo gushyirwamo igikoresho cya IUD cyo kuboneza urubyaro, Joanna yagize ikibazo bituma abaganga bamwitagaho bahita bamwohereza ahandi kugira ngo arusheho kwitabwaho.

Ku wa gatatu, abaganga bane bo muri ibyo bitaro batoranyijwe n’abapolisi kugira ngo babazwe.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA