Iyo uvuze Jean Lambert Gatare, hano mu Rwanda abenshi ntibirirwa babaririza wo ari we kuko abenshi hari ibyo bamwibukiraho nk’amagambo yihimbiye yakoreshaga yogeza umupira ndetse no mu bikorwa byo kwamamaza kuburyo ayo magambo yasigaye mu mitwe ya benshi.
Mu kiganiro kirambuye yagiranye n’Ikinyamakuru Ukwezi.com, Jean Lambert Gatare yasobanuye byinshi bimwerekeyeho, iby’itangazamakuru yakoze mu bihe bitari byoroshye n’uko byagendaga, anagira ishusho agaragaza y’itangazamakuru ryo mu gihe cy’ubu.
Jean Lambert Gatare ni umugabo wubatse ufite abana batatu, mu buzima busanzwe akaba akora akazi k’itangazamakuru akaba n’umuyobozi wa Radio Isango Star. Yatangiye umwuga w’itangazamakuru mu 1994, gukora akazi akunda atitaye ku nyungu z’amafaranga bikaba biri mu byamufashije gukora akazi neza mu myaka 23 amaze akora ako kazi.
Yatangire akora kuri BBC akora ibiganiro n’amakuru asanzwe, iby’amakuru y’imikino abijyamo kuva muri 1998 hanyuma aza kujya kuri Radio Rwanda muri 2003 aho yahise atangira kogeza umupira akanakora mu biganiro n’amakuru asanzwe. Ibyo kogeza umupira ninabyo yamenyekanyeho cyane.
N’ubwo yogeje imikino itandukanye, hari iyamusigaye mu mutwe adateze kuzibagirwa. Iyo atekereje muri 2003 igihe Amavubi yatsindiraga Ghana i Kigali, rutahizamu Jimmy Gatete agashimisha Abanyarwanda, yibaza niba azongera kubibona mu maso ye ! Undi mukino atazibagirwa ni uwahuje u Rwanda n’u Bufaransa mu batarengeje imyaka 17 wabereye mu Bufaransa, icyo gihe u Bufaransa bwatsinze ibitego 5 ku busa bw’u Rwanda, abana batemberezwa hamwe mu hantu ba Zidane babaga.
Avuga ko iyo yibutse uko abo bana banganaga barimo Emery Bayisenge, Rusheshangoga Michel n’abandi, ubu bakaba barabaye abantu b’abagabo bakina no hanze ndetse bakinira n’ikipe nkuru y’igihugu, ibyishimo biramurenga.
Kurarana na Perezida Kagame kuri Stade Amahoro babyina intsinzi, biri mu byamwongereye imbaraga zo gukora itangazamakuru rya siporo. Icyo gihe, hari muri 2003 ubwo u Rwanda rwatsindaga Uganda bikaruhesha amahirwe yaje kurwerekeza mu mikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika ya 2004. Nyuma y’umukino wari wabereye i Kampala, Perezida Kagame yahise yohereza indege idasanzwe ijya gufata abakinnyi maze bageze i Kigali babyina intsinzi biratinda.
Mu bijyanye n’akazi ko kogeza umupira, Jean Lambert Gatare avuga ko iyo yabaga agiye kogeza umupira, yakoraga imyitozo mbere y’uko igihe cy’umupira kigera kugirango abe afite amakuru kuri buri kipe mu zirimo gukina kugirango ataza kubeshya abantu.
Gatare ati : "Niba ari umukinnyi runaka utabonetse kubera uburwayi cyangwa akaba afite amakarita, ibyo wagombaga kuba ubizi mbere y’umukino niyo mpamvu nakoraga akazi neza mbese ukajya ku kibuga utari nk’umufana kandi nirinze amarangamutima mu kazi kanjye.
Ubuzima yabayemo akora kuri BBC nibwo akigenderaho na n’ubu kuko ngo abufata nk’ishuri riruta ayandi yose yize, kuko yahavanye gukunda umurimo no guhora ashaka kwiga. Avuga ko mu kazi ke ahora yifuza kwiga ibintu bishya, mbese kuri BBC yahavanye kuba umunyamwuga mu buryo bwose.
Gukora itangazamakuru mu gihe ibikorwa remezo byari bicye nta koranabuhanga rya za mudasobwa na Internet, biri mu bintu byabagoraga cyane we na bagenzi be bakoranaga. Yasobanuriye ikinyamakuru Ukwezi.com uko babigenzaga ngo babone amakuru y’i Burayi n’ahandi kandi nta Internet bari bafite ngo babirebeho.
Yagize ati : "Kubwira abantu uko Arsenal yakinnye na Manchester ni ibintu byatugoraga cyane, byadusabaga kwitanga tukagura ibinyamakuru ku mafaranga yacu wenda ntanayo dufite, ndibuka twakundaga kugura Onze Magazine, ariko n’ubuyobozi bwatuguriraga amakuru kuri za Rif na France 2, nyine byasabaga kwitanga. Ndibuka twajyaga kureba televiziyo aho bazifite ndetse bafite na Abonema tukajya muri cine, ugashaka ubufatanye n’abanyamakuru bo hanze ; ndibuka iyo twajyaga gufata amajwi twagendanaga icyo twitaga "Nagra", yabaga ifite hafi ibiro, 12 byatumaga tutagira ubunebwe".
Jean Lambert Gatare kandi ashimira abakiri bato bakora itangazamakuru ubu kandi barikora neza, uretse ko anenga n’abihimbiye itangazamakuru ryabo ryiganjemo gutukana n’ubunyamwuga bucye.
Gatare kandi agira icyo asaba itangazamakuru rya Siporo. Aha agira ati : "Ndasaba abanyamakuru ba siporo, abakiri bato cyane cyane, bave mu matiku bareke kwinjira mu mu buzima bw’abantu, batunge agatoki ibintu bifite akamaro." Agaragaza ko ibibazo bikeneye ibisubizo bizagira uruhare ku hazaza h’imikino nyarwanda aribyo bikwiye kwibandwaho cyane n’itangazamakuru kandi bikaba byatanga umusaruro ufatika.
Gatare ni umunyamuryango wa Rayon Sports ndetse kuva akiri umwana, mu buzima bwe busanzwe akina umupira w’amaguru byo kwishimisha kuko akunda Siporo.